Israel yashinje u Bwongereza gushyigikira ibikorwa by’iterabwoba
Yanditswe: Thursday 31, Jul 2025
Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu, yashinje u Bwongereza "gushyigikira ibyihebe by’aba-jihadist," nyuma yuko icyo gihugu gitangaje ko gishobora kwemera Leta ya Palestine mu nama y’Inteko Rusange ya Loni, mu gihe Israel yaba idahagaritse ibikorwa bya gisirikare muri Gaza ndetse ikanorohereza abajyanayo imfashanyo.
Ku wa Kabiri ni bwo Minisitiri w’Intebe w’u Bwongere, Keir Starmer, ashyizweho igitutu n’abagize Inteko Ishinga Amategeko, yatangaje ko u Bwongereza bushobora kuzemera Leta ya Palestine muri Nzeri.
Netanyahu yamaganiye kure icyo cyemezo, ashinja Starmer guha ishingiro ibikorwa by’umutwe wa Hamas ndetse no guharurira inzira "leta y’aba-jihadist" ishobora kuzashyira mu kaga Israel ndetse n’u Bwongereza ubwabwo.
Yagize ati "Korohera ibyihebe by’aba-jihadist buri gihe nta cyo bitanga, n’ubu ngubu ntibizigera bibaho."
Netanyahu ndetse n’abandi bayobozi muri Israel bakomeje kwamaganira kure igitekerezo cy’uko hashyirwaho ibihugu bibiri, Israel na Palestine, ndetse yakomeje kwimurira abaturage bayo mu bice bitandukanye bya Palestine yigaruriye.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *