skol
fortebet

Israel yatangaje ko intego zayo ari ukwigarurira Gaza burundu

Yanditswe: Tuesday 20, May 2025

featured-image

Sponsored Ad

Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu, yatangaje ko intego bafite ari ukwigarurira burundu Intara ya Gaza, mu rwego rwo kuyikoresha nka hamwe mu hazajya hategurirwa ibikorwa bya gisirikare byo kurwanya umutwe wa Hamas.

Sponsored Ad

Netanyahu abinyujije ku rubuga rwe rwa Telegram yasubije abakomeza kumunenga, bavuga ko yanze kwemera ko abaturage bo muri Gaza bahabwa ubufasha bakaba bagiye kwicwa n’inzara.

Mu gusubiza, Netanyahu yavuze ko ibyoherezwaga bitageraga ku baturage, ahubwo ko byajyanwaga n’abarwanyi b’umutwe wa Hamas, yongeraho ko hashyizweho uburyo bushya bwo kugeza ibiryo n’imiti mu duce tugenzurwa na Israel.

Ati “Umugambi ni ugutsinda intambara kandi bizagerwaho binyuze mu buryo butatu harimo gukomeza gushyira igitutu kuri Hamas, kohereza ingabo nyinshi zigafata burundu intara ya Gaza no guhagarika umutwe wa Hamas gukomeza kwikubira ubufasha bugenewe abaturage.”

Ibi bitangajwe nyuma y’uko ku wa 18 Gicurasi igisirikare cya Israel (IDF) cyatangiye kugaba ibitero simusiga ku butaka bwo mu duce two mu Majyaruguru no mu Majyepfo ya Gaza aho byahitanye abagera kuri 330.

Israel yatangaje ko ibi bitero bigamije guhashya umutwe wa Hamas ndetse no gutuma uyu mutwe urekura imfungwa wasigaranye.

Netanyahu yatangaje ko bazakomeza kugaba ibitero kugeza igihe umutwe wa Hamas uzamanika amaboko ndetse ukarekura imfungwa wasigaranye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa