skol

Israel yatangiye ibikorwa byo gushaka imwe mu mbohe zaburiye muri Gaza

Yanditswe: Monday 26, Jan 2026

featured-image

Guverinoma ya Israel yatangiye ibikorwa bya gisirikare muri Gaza bigamije gushakisha imbohe yasigaye muri Gaza kugira ngo habe habaho gukora ibikurikiye mu masezerano y’agahenge.

Ibi yabitangaje ku wa 25 Mutarama 2026, aho yavuze ko bitwaje abaganga b’amenyo kugira ngo babashe guhita bapima niba ari we koko.

Imbohe ishakishwa yitwa Ran Gvili, bivugwa ko yapfiriye muri Gaza ndetse umuryango we ukaba warakomeje guhatiriza guverinoma ya Israel kudakomeza gukurikiza ibikubiye mu masezerano y’agahenge umurambo w’umwana wabo utaraboneka.

Ibura ry’iyi mbohe ntirivugwaho rumwe hagati y’impande zombi kuko Israel ishinja umutwe wa Hamas kutagaragaza imikoranire n’ubufatanye mu gushaka iyi mbohe ariko Hamas yo igaragaza ko yatanze amakuru yose ifite kuri iyi mbohe ko ahubwo ari Israel idashaka gushakira mu bice iyobora.

Ibi bibaye mu gihe icyiciro cya mbere cy’amasezerano y’agahenge Israel yagiranye na Hamas cyasaga n’icyarangiye, aho cyari gikubiyemo guhererakanya imfungwa zose yaba abakiri bazima cyangwa abapfuye.

Icyiciro cyari gikurikiye cyari ugufungura umupaka wa Rafah uhuza Gaza na Misiri, ibyo Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu, avuga ko bizakorwa ari uko Ran Gvili yabonetse.

Ati “Ibi bikorwa byo gushakisha nibirangira nk’uko biri mu masezerano ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Israel izafungura umupaka wa Rafah.”

Mu Ukwakira 2025 ni bwo Leta ya Israel n’umutwe witwaje intwaro wa Hamas ukorera mu Ntara ya Gaza muri Palestine, byemeranyije ku cyiciro cya mbere cyo guhagarika imirwano kugira ngo bihererekanye imfungwa n’imbohe.

Ni amasezerano yagizwemo uruhare na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, binyuze muri gahunda ya Perezida wa Amerika, Donald Trump, igizwe n’ingingo 20, zirimo guhagarika imirwano vuba, guhererekanya imfungwa n’imbohe, kurambika intwaro kw’abarwanyi ba Hamas, gushyira muri Gaza ubuyobozi butagira uruhande bubogamiyeho, koherezayo ingabo z’amahanga no kubaka ubukungu bwaho.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa