skol
fortebet

Israel yatoye itegeko rihagarika imfashanyo ku mpunzi zo muri Palestine

Yanditswe: Tuesday 29, Oct 2024

featured-image

Sponsored Ad

Inteko Ishinga Amategeko ya Israel kuwa Mbere tariki ya 28 Ukwakira 2024 yatoye amategeko abiri ahagarika imfashanyo y’Ishami rya Loni ryita ku Mpunzi muri Palestine (UNRWA) yagenerwaga iziri ku butaka bwigaruriwe na Israel.

Sponsored Ad

Iri shami rya Loni ryitaga ku mpunzi za Palestine ziri mu Burasirazuba bwo Hagati kuva mu 1967.

CNN yatangaje ko ayo mategeko yatowe rimwe rihagarika ibikorwa bya UNRWA muri Israel mu gihe irindi rihagarika imikoranire iyo ari yose y’abayobozi ba Israel na UNRWA.

Nyuma y’itorwa ry’ayo mategeko yombi, umwe mu bagize Inteko ya Israel Boaz Bismuth ari na we wazanye igitekerezo cy’ayo mategelo yatowe, yavuze ko buri wese witwara nk’umuterabwoba nta burenganzira afite muri Israel kuko UNRWA bayifata nk’umutwe wa Hamas.

Aya mategeko n’ubwo atari ashyigikiwe n’abagize Inteko b’Abarabu ndetse n’ibihugu byo mu Burengerazuba bw’Isi, ntibyatumwe adatorwa ku bwiganze bw’amajwi.

Mu bagize Inteko 120, itegeko rya mbere ryatowe n’abagera kuri 92 abandi 10 batora baryanga naho itegeko rya kabiri ritorwa na 87 abandi icyenda bararyanga.

Nyuma y’iryo tora, Umuyobozi Mukuru wa UNRWA, Philippe Lazzarini yahise anenga ayo mategeko avuga ko anyuranyije n’amategeko mpuzamahanga.

Yongeyeho ko ibyo biri mu bikorwa bitandukanye byo kwibasira UNRWA no gutesha agaciro imirimo yoyo yo gufasha impunzi z’Abanye-Palestine.

Ibihugu birimo Leta zunze Ubumwe za Amerika zamaganye ayo mategeko kuko azagira ingaruka zikomeye ku mpunzi zibarirwa mu ma miliyoni z’Abanye-Palestine zabonaga ibyo kurya, serivise z’ubuzima n’ibindi nkenerwa bitanzwe na UNRWA.

Amerika kandi mbere yari yanabujije Israel gutora ayo mategeko kuko byagira isura mbi kuri yo kandi bikagira ingaruka z’ako kanya ku mpunzi muri iki gihe hari kuba intambara yo muri Gaza ariko ntiyabyumva.

Israel imaze igihe yibasira Umuryango w’Abibumbye n’amashami yawo aho kuva yakwinjira mu ntambara na Hamas yagiye igaragaza ko hari bamwe mu bakozi b’amashami ya Loni bafite aho bahuriye n’umutwe wa Hamas bahanganye mu ntambara.

UNRWA yita ku mpunzi zigera kuri miliyoni 9.500 ziri mu bice bya Palestine Israel yigaruriye ndetse no mu bindi bihugu bituranye.

Mu bice UNRWA yahagaritswe gukoreramo honyine, habarirwa impunzi za Palestine zirenga miliyoni ebyiri n’igice yitagaho buri munsi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa