skol

Israel yishe Abanya-Palestine 13 bahungiye mu nkambi yo muri Liban

Yanditswe: Wednesday 19, Nov 2025

featured-image

Minisiteri y’Ubuzima muri Liban yatangaje ko igitero cy’indege Israel yagabye mu nkambi icumbikiwemo impunzi z’Abanya-Palestine ku wa Kabiri tariki 18 Ugushyingo 2025, cyahitanye abagera kuri 13 abandi benshi barakomereka.

Iyi Minisiteri yavuze ko iki gitero cy’indege cyagabwe ku nkambi yitwa Ain al-Hilweh iherereye mu Mujyi witwa Sidon, mu Majyepfo ya Liban ndetse isaba abantu ko batanga amaraso kubera ko hari abakomeretse bikomeye.

Amakuru dukesha Ibiro Ntaramakuru byo muri Liban, avuga ko ibyo bitero byari iby’indege zitagira abapilote bikaba byagabwe ku modoka yari iri hafi y’Umusigiti wita Al-Walid uherereye muri iyi nkambi.

Nyuma y’icyo gitero igisirikare cya Israel cyongeye gutera ibisasu byo mu bwoko bwa missile muri uwo musigiti, nk’uko amakuru abivuga.

Igisirikare cya Israel cyatangaje ko icyo gitero cyari kigambiriye aho umutwe wa Hamas witoreza ndetse unategurira ibitero by’ubwiyahuzi kuri Israel.

Kiti: “Igitero twakigabye aho umutwe wa Hamas witoreza ndetse n’aho utegurira ibitero by’ubwiyahuzi ku gisirikare cyacu ndetse na Leta ya Israel. Igisirikare cyacu kizakomeza ibikorwa bya Hamas muri Liban ndetse n’ahandi hose uyu mutwe uzajya ukorera.”

Ntabwo ari ubwa mbere Israel igabye ibitero kuri iyi nkambi kubera ko mu Ukwakira 2024 yagabyemo ibitero aho yavugaga ko byari bigambiriye umutwe w’inyashyamba wo muri Palestine witwa Al-Aqsa.

Ishami rya Loni rishinzwe kwita ku mpunzi zo muri Palestine, UNRWA rigaragaza ko impunzi z’Abanya-Palestine ziba muri iyi nkambi yitwa zagezemo mu 1948 zivuye muri Palestine.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa