
Umutwe wa Hamas wo muri Palestine watangaje ko Ismail Haniyeh wari umuyobozi mukuru wawo yishwe na Israel.
Uyu mutwe mu itangazo wasohoye kuri uyu wa Gatatu wavuze ko Haniyeh yiciwe mu bitero Israel yagabye aho yari atuye muri Iran.
Hamas ivuga ko Haniyeh yapfuye nyuma y’amasaha make yitabiriye umuhango w’irahira rya Perezida mushya wa kiriya gihugu, Masoud Pezeshkian warahiye ejo ku wa Kabiri.
Kugeza ubu Israel ntabwo iremeza niba yishe uriya mugabo.
Hagati aho Igisirikare cya Iran na cyo cyemeje amakuru y’urupfu rw’uriya mukuru wa Hamas (mu bya Politiki), gusa kivuga ko intandaro yarwo itaramenyekana.
Cyunzemo ko iperereza ryamaze gutangira ngo hamenyekane ukuri.
Haniyeh wari ufite imyaka 62 y’amavuko, yari umunyamuryango wa Hamas kuva mu mpera y’imyaka ya za 80.
Mu 1989 Israel ubwo yahigaga bukware abanya-Palestine bari bayigumuyeho yamufunze mu gihe cy’imyaka itatu, nyuma yo kumurekura ahita ahungira mu gace katagira ukagenzura kari hagati y’umupaka wa Israel na Liban.
Ahunga yari kumwe na bamwe mu barwanyi b’umutwe wa Hamas.
Muri 2006 Haniyeh yagizwe Minisitiri w’Intebe wa Palestine na Perezida Mahmoud Abbas, nyuma y’uko Hamas yari imaze kwegukana imyanya myinshi mu matora y’abagize Inteko Ishinga Amategeko.
Uyu icyakora nyuma y’umwaka umwe yahise yirukanwa azira kuba Hamas yaraherukaga kwirukana ishyaka Fatah rya Perezida Abbas muri Gaza Strip.
Nyuma yo kwirukanwa yamaganye icyemezo cya Perezida Abbas avuga ko kinyuranyije n’itegekonshinga, ashimangira ko Guverinoma ye idashobora kureka inshingano zayo zo gukorera abanya-Palestine.
Haniyeh wari umaze imyaka itandatu afatwa na Leta Zunze Ubumwe za Amerika nk’ikihebe, yari umuyobozi mukuru wa Hamas mu bya Politiki kuva muri 2017.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *