skol
fortebet

Israel yongeye kurasa ibisasu karundura i Gaza

Yanditswe: Saturday 12, Oct 2024

featured-image

Sponsored Ad

Igisirikare cya Israel cyongeye kurasa ibisasu karundura mu Majyaruguru y’agace ka Gaza nyuma y’uko umutwe wa Hamas wongeye kurasa ibisasu muri Israel, ndetse ukanagaragaza amashusho y’abarwanyi bawo bari guhangana n’ingabo za Israel.

Sponsored Ad

Abantu 22 nibo baguye muri ibyo bitero bya Israel mu gihe abandi benshi bakomeretse. Iki gitero cyatumye benshi bibaza intego ya Israel mu ntambara cyane ko bigaragara ko umutwe wa Hamas ugihari kandi witeguye kurwana, nubwo wacitse intege bikomeye.

Israel ikomeje kuba ku gitutu cy’umuryango mpuzamahanga dore ko abaturage barenga ibihumbi 43 bamaze kugwa muri iyi ntambara, mu gihe abandi babarirwa mu bihumbi 100 bakomeretse, kandi hafi 40% by’abamaze kugwa muri iyi ntambara bakaba ari abana.

Ku rundi ruhande, hejuru ya 66% by’inyubako zose zo muri Gaza zarasenyutse cyangwa zangizwa n’ibisasu karundura bya Israel, ibituma benshi bemeza ko umugambi wa Israel ari ukwangiza ubuzima bw’abatuye Gaza muri rusange, aho kurwana n’umutwe wa Hamas.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa