Abayobozi bo mu nzego nkuru za Amerika batangaje ko Israel n’umutwe wa Hezbollah ushyigikiwe na Iran bemeranyije guhagarika imirwano.
Uyu mwanzuro wafashwe nyuma y’uko imirwano hagati y’impande zombi yari imaze iminsi irushaho gukara, cyane cyane mu ijoro ryacyeye.
Uwo muyobozi yavuze ko “Israel na Hezbollah bemeranyije agahenge,” asobanura ko ibiganiro byagezweho ku bufatanye bw’abahuza barimo Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Qatar, ndetse babifashwamo n’uruhare rwa Iran.
Yongeyeho ko impande zombi zumvikanye ko imirwano yahise ihagarara nyuma y’imirwano yabaye mu ijoro rishyira ku wa 19 Kamena.
Iyi ntambwe itewe nyuma y’amasezerano y’ibanze yo guhagarika intambara hagati ya Amerika na Iran bugamije guhagarika intambara yadutse mu Burasirazuba bwo Hagati.

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *