Isura n’ amazina bya wa mu Minisitiri watwaye umugabo w’ abandi byatangajwe
Yanditswe: Wednesday 31, Oct 2018
Mu cyumweru gishize mu itangazamakuru rya Uganda hatambutse inkuru ya Minisitiri w’ umugore watwaye umugabo w’ umugore mugenzi we agakoresha ububasha ategeka ko uwo mugore akorerwa iyicarubozo akanafungwa. Icyo gihe isura n’ amazina by’ uyu muminisitiri byari byagizwe ibanga.
Mu nkuru yongeye gutambuka mu Kinyamakuru Chimpreports ivuga kuri iki kibazo kuri uyu wa 30 Ukwakira noneho amazina y’ uyu mu Minisitiri yatangajwe. Ni umunyamabanga wa Leta ya Uganda ushinzwe ubutaka Persis Namuganza.
Tabisa Edisa Nakazibwe, yunganiwe n’ umunyamategeko Rwakafuzi baregeye urukiko rukuru rwa Kampala ibyo yakorewe na Minisitiri.
Nakazibwe avuga ko mu kwezi kwa Kabili 2015 aribwo yahuye n’ umugabo Minisitiri yamutwaye. Avuga ko saa yine z’ igitondo ari kumuhanda ateze imodoka ngo atahe, haje abagabo babiri bakamuha lifuti mu modoka nziza bagera imbere shoferi akamubwira ko yamukunze. Ngo muminsi 29 bamenyanye yari yamaze kumutera inda.
Uyu mugore utunzwe no kudodesha icyarahani , avuga ko umugabo we yitwa Bakaaki Issa ngo n’ abaturanyi be barabizi. Gusa ngo iyo umugabo we abonye Parsis Namuganza kuri televiziyo aravuga ngo ‘Oyo muntu wange’.
Uyu mugore avuga ko tariki 12 Ukwakira 2017 saa kumi n’ ebyiri z’ umugoroba mu rugo iwe haje abagabo barimo abambaye impuzankano ya polisi , bakamubwira ko ashakishwa, bagahita bamuboha bakamujugunya mu modoka bakayitwara bihuta cyane.
Ati “Igitaraganya bahise batangira ku nkubita , bankubita inshyi, baranzibisha , bambaza se w’ umwana uherutse kuvuka, banambaza impamvu nkundana n’ umugabo wa Hon. Persis Namuganza”
Uyu mugore avuga ko bamufungiye mu gipangu kirindwa n’ abapolisi agasangayo undi mukecuru nawe uhafungiye.
Nakazibwe avuga ko Minisitiri Namuganza ariwe wamutwariye umugabo nubwo abo bagabo bamukubitaga bamubaza impamvu yatwe umugabo wa Minisitiri.
Iki kinyamakuru kivuga ko mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabili cyagerageje kuvugana na Minisitiri Namuganza kuri telefone ye ntibishoboke.
Nakazibwe avuga ko nyuma y’ amezi 3 akubitwa akanahabwa ifunguro inshuro imwe ku munsi rigizwe na kawunga n’ ibishyimbo yarekuwe.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *