Inkubi y’umuyaga yiswe Melissa ikomeje kuyogoza ibirwa byo muri Caraïbes, aho muri Jamaica yishe abantu batatu, ndetse ihita ishyirwa ku rwego rw’umuyaga ukomeye wibasiye Isi muri uyu mwaka.
Uyu muyaga watangiye kwibasira Jamaica mu ijoro ryo ku wa Mbere, gusa hari hashize iminsi Leta ifite amakuru ko ushobora kugera kuri iki kirwa.
Bamwe mu baturage batuye Umurwa Mukuru, Kingston basabwe kwimuka, bajyanwa ahadashyira ubuzima bwabo mu kaga.
Minisitiri w’Intebe wa Jamaica, Andrew Holness kandi yari yategetse ko amashuri afunga ndetse n’ibibuga by’indege bya Norman Manley na Sangster bigahagarika imirimo.
Melissa ni yo nkubi y’umuyaga ya mbere ikomeye yibasiye Jamaica. Iyaherukaga ni iyiswe Gilbert yabaye mu 1981, yica abantu 49.
Uretse muri Jamaica uyu muyaga wishe abandi bantu bane muri Haiti no muri Repubulika ya Dominicaine.
Ikigo cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika gishinzwe ibijyanye n’inkubi z’imiyaga cyavuze ko uyu muyaga ariwo ukomeye ubayeho mu mwaka wa 2025, kuko uri ku muvuduko wa kilometeri 290 ku isaha.
Uyu muyaga niwo ukomeye ubayeho kuva umwaka wa 2025 utangiye

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *