skol
fortebet

Jeff Bezos yatangije intambara y’ubucuruzi kuri Starlink ya Elon Musk

author-image

Yanditswe na: Angeline MUKANGENZI
Kuwa: Friday 23, Jan 2026

Jeff Bezos yatangije intambara y'ubucuruzi kuri Starlink ya Elon Musk

Sponsored Ad

skol

Umukire Jeff Bezos yatangaje byeruye ko agiye gutangira intambara y’ubucuruzi kuri mugenzi we Elon Musk, yifashishije ikigo cye cyo mu isanzure yise Blue Origin.

Blue Origin ni ikigo gikora ibyogajuru, aho bavuga ko bafite gahunda yo kohereza ibisaga 5.400 mu rwego rwo kubaka itumanaho rya internet yihuta kurusha iya Starlink ya Elon Musk yamaze gukwira mu bihugu byinshi.

Ibi byogajuru bizoherezwa binyuze mu kigo TeraWave gicuruza internet mu buryo busa nk’ubwa Starlink ya Musk ikora.

Starlink ni ikigo cy’itumanaho gitanga serivise za internet ishingiye kuri satellites ku bantu cyangwa ibigo, Blue Origin yo ivuga ko TeraWave yabo izifashishwa cyane n’ibigo bibika amakuru, abacuruzi na za guverinoma.

Iki kigo kandi cyitezweho gutanga murandasi izaba yihuta ku muvuduko wo hejuru ugereranyije n’izisanzwe.

Biteganyijwe ko mukeba wa Starlink, TeraWave izaba yamaze kujya ku isoko mu mpera za 2027.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa