skol

Kenya: Abadepite ntibashaka ko abakora ‘betting’ bajya basheta ari munsi ya 500 Frw

Yanditswe: Thursday 31, Jul 2025

featured-image

Abagize Inteko Ishinga Amategeko ya Kenya basabye ko imyaka yo kwitabira imikino y’amahirwe izwi nka ‘betting’ izamurwa ikagezwa kuri 21, ndetse n’amafaranga abantu basheta ntajye munsi y’Amashilingi ya Kenya 50 (asaga 500 Frw).

Ingaruka z’imikino y’amahirwe muri Kenya zagarutsweho n’abagize Inteko Ishinga Amategeko ubwo bateranaga ku wa Gatatu tariki 30 Nyakanga 2025.

Baganiriye ku mushinga w’itegeko uri gutegurwa kugira ngo ugabanye ibihombo abantu cyane cyane urubyiruko baterwa n’iyi mikino y’amahirwe.

Depite Beatrice Elachi yavuze ko Guverinoma ikwiriye kuzamura imyaka y’abemerewe gukora ‘betting’, ikava kuri 18 ikagera kuri 21.

Yasabye kandi ko amafaranga abantu basheta adakwiriye kujya munsi y’Amashilingi 50 (500 Frw), kugira ngo bace intege urubyiruko rwabaswe n’iyi mikino ndetse rukaba ruyitakarizamo amafaranga menshi.

Ati “Dukwiriye guca intege abantu bato kugira ngo batabyitabira, kuko kubona Amashilingi 50 bisa n’aho bikomeye […] ibyo dukorera urubyiruko rwacu ntabwo ari byo.”

Igitekerezo cy’uyu mudepite cyashyigikiwe na begenzi be barimo Kimani Ichung’wah.

Uyu mushinga w’itegeko kandi uteganya ibihano bikakaye ku bigo by’imikino y’amahirwe bizajya byemerera abari munsi y’imyaka yagenewe gukina.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa