Kenya: Abanyeshuri 17 babuze ubuzima ku ishuri ribanza rya Hillside
Yanditswe: Saturday 07, Sep 2024

Polisi yo muri kenya yatangaje ko abanyeshuri nibura 17 bapfuye ku ishuri ribanza riri rwagati muri Kenya, mu nkongi y’umuriro yabaye mu ijoro ryo ku wa kane tariki 5 Nzeri 2024.
Hari ubwoba ko umubare w’abapfuye ushobora kwiyongera kuko abandi barenga 10 bajyanwe mu bitaro bahiye bikomeye.
Icyateje uwo muriro ku ishuri ribanza rya Hillside Endarasha Primary, riri mu karere ka Nyeri, ntikiramenyekana.
Mu izina rya minisiteri y’uburezi, umunyamabanga wa leta ushinzwe uburezi bw’ibanze, Belio Kipsang, yihanganishije ababyeyi, imiryango n’inshuti z’abanyeshuri baburiye ubuzima "muri ibi byago bibabaje".
Perezida wa Kenya William Ruto yavuze ko uwo muriro "uteye ubwoba". Yategetse ko hakorwa iperereza.
Ruto yatangaje ku rubuga nkoranyambaga X ati: "Ababikoze bazabiryozwa."
Polisi yavuze ko itsinda ry’abakora iperereza ryoherejwe kuri iryo shuri.
Umuvugizi wa polisi Resila Onyango yabwiye ibiro ntaramakuru AFP ko imirambo yabonetse "yahiye kuburyo utamenya umuntu uwo ari we".
Yagize ati: "Indi mirambo ishobora kuboneka aho byabereye nihamara kugenzurwa byuzuye."
Umuryango utabara imbabare wa Croix-Rouge, ishami ryawo ryo muri Kenya, wavuze ko urimo gutanga serivisi z’ubufasha mu by’imitekerereze n’amarangamutima ku banyeshuri, abarimu n’imiryango yagizweho ingaruka, ndetse ko washyizeho itsinda ryo gushakisha kuri iryo shuri.
Hillside Endarasha Academy ni ishuri ribanza ritari irya leta, riri hafi y’umujyi wa Nyeri – mu ntera ya kilometero 150 mu majyaruguru y’umurwa mukuru Nairobi.
Ryigisha abanyeshuri bafite hagati y’imyaka itanu na 12.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *