skol

Kenya: Abapolisi bakuwe mu kiruhuko ngo bakaze umutekano mu minsi mikuru

Yanditswe: Wednesday 17, Dec 2025

featured-image

Kuri uyu wa 17 Ukuboza 2025, Minisiteri y’Umutekano w’Imbere muri Kenya yakuye abapolisi mu kiruhuko kugira ngo bajye kwifatanya na bagenzi babo gukaza umutekano mu gihe cy’iminsi mikuru.

Yasobanuye ko guhera uyu munsi, abapolisi bari mu kiruhuko hamwe na bagenzi babo boherejwe ku bibuga by’indege, ku mipaka, ku mahoteli, ku maguriro, ahakorerwa ubukerarugendo, mu mijyi rwagati, ku nsengero n’ahabera ibitaramo.

Iyi Minisiteri yatangaje ko umutekano w’imbere mu gihugu uhagaze neza muri rusange, ariko ko byakunze kugaragara ko mu bihe by’iminsi mikuru hakorwa ibyaha bya hato na hato bigomba gukumirwa.

Iti “Umutekano w’igihugu muri rusange uhagaze neza. Ariko hashingiwe ku byabaye mu gihe cyashize, ibi bihe bishobora kubamo ibintu bito bito, kurenga ku mategeko y’umuhanda n’ibindi bikorwa bigize ibyaha.”

Hashyizweho uburyo buhuza inzego z’umutekano mu gihugu kugira ngo zikurikirane ibiri kuba, zihanahane amakuru y’ubutasi, hanabeho gukemura byihuse ibibazo bishobora kuvuka.

Iyi Minisiteri yatangaje ko amabandi akunze kwibasira abaturage n’abanyamahanga mu mijyi ikomeye nka Nairobi ari gucungirwa hafi birenze ibisanzwe mu bihe by’iminsi mikuru.

Leta ya Kenya yafashe ingamba zo kugabanya umuvundo ukabije mu mihanda yo mu mijyi, mu rwego rwo kwirinda impanuka. Abaturage bamenyeshejwe indi mihanda bashobora gukoresha.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa