Mu mahanga
Kenya: Divayi ikoreshwa mu kiliziya yabaye inzoga inyobwa na bose
Yanditswe: Friday 10, Oct 2025
Kiliziya Gatolika yo muri Kenya yahinduye divayi yakoreshaga mu misa nyuma y’aho iyari isanzwe, imaze kuba iya bose ku isoko mu gihugu.
Iyi divayi ifite ikirango cya “Mass Wine”, ni yo yemejwe na Kiliziya Gatolika muri Kenya kugira ngo bigaragaze umwimemerere wayo.
Musenyeri wa Diyosezi ya Nyeri, Anthony Muheria, yavuze ko divayi nshya yemejwe itagurishwa mu maduka, itangwa muri za diyosezi gusa.
Ni icyemezo cyakiriwe neza na Kiliziya n’abakirisitu gatolika, bemera ko divayi yari isanzwe yari imaze kugira isura mbi kuko yakoreshwaga hanze ya Kiliziya.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *