skol

Kenya: Gachagua wabaye Visi-Perezida yashinje Perezida Ruto gushaka kumwica

Yanditswe: Monday 26, Jan 2026

featured-image

Umunyapolitike Rigathi Gachagua wabaye Visi-Perezida muri Kenya, yashinjije Perezida William Ruto gushaka kumwicisha, amwoherereza abicanyi aho yarimo asengera.

Byabaye ku Cyumweru tariki ya 25 Mutarama 2025, mu gace ka Nyeri, ubwo Rigath Gacagua yari yagiye wkifatanya n’abaturage mu masengesho mu rusengero rwa Wairima ACK.

Gachagua yanditse ku rubuga X n’izindi mbuga nkoranyambaga ze ko Perezida William Ruto yohereje itsinda ry’abicanyi ku bicira mu rusengero.

Yavuze ko babarasheho amasasu ya nyayo ndetse n’myuka iryana mu maso.

Mu bundi butuma, Gachagua wabaye Visi Perezida nyuma akirukanwa na William Ruto amushinja kumunaniza mu nshingano yanditse ko ku bw’amahirwe yabashije kuva muri ako gace akagera iwe amahoro.

Ati: "Ndashimira abayobozi n’abaturage ba Kenya baje bakamagana iki gikorwa kibi cya Bwana William Ruto. Imana iri mu kazi kandi imbaraga zayo zirenze iza William Ruto."

Polisi ya Kenya yasohoye itangazo ivuga ko yamenye ibyabereye mu rusengero rwarimo Rigathi Gachagua ubwo rwategerwaga n’abantu ko kandi iperereza ryatangiye ngo hamenyekane abari inyuma y’icyo gikorwa.

Gachagua wegujwe ku mwanya wa Visi Perezida wa Kenya mu mpera za 2024, aherutse gutangaza ko ateganya kwiyamamaza ku mwanya wa Perezida mu matora ateganyijwe mu 2027.

Gutangaza ku mugaragaro kwa Gachagua ko aziyamamariza kuyobora Kenya byashimangiye ko guhangana kwe na Perezida William Ruto yashinje kumwenguza ku kagambane kugikomeje.

Abo bombi mu 2022 ubwo biyamamarizaga kuyobora Kenya bari inshuti bari mu ishyaka rimwe rya UDA ariko nyuma yo kugera ku butegetsi zitangira kubyara amahari kuko bari bafite ibitekerezo bya politiki bidahura.

Hari ab’imbere muri iryo ishyaka babibonaga nk’ihangana mu bijyanye n’imirongo ya politiki kandi ko byashoboraga gutera ukudahuza imbaraga imbere muri UDA.

Ibyo koko ntibyatinze kuko nyuma y’amezi make yegujwe akanakurwa muri UDA, muri Gicurasi 2025 Gachagua yashinze ishyaka rye rya DCP kuri ubu abereye Umuyobozi Mukuru.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa