Ikigo cya Kenya gishinzwe inzu ndangamurage cyasabye ababyifuza gupiganira isoko ryo kubaka inzu izashyirwamo umurambo wa Raila Odinga wabaye Minisitiri w’Intebe w’iki gihugu, mu kumuha icyubahiro.
Itangazo ryashyizwe hanze n’iki kigo ku wa 16 Kamena 2026, rigaragaza ko uyu mushinga uzaba ufite agaciro ka miliyoni 30 z’Amashilingi (arenga gato miliyoni 344 Frw).
Raila Odinga wari umwe mu banyapolitike bakomeye muri Kenya yapfuye mu Ukwakira 2025, azize uburwayi. Yashyinguwe mu gace ka Bondo muri Siaya ho muri Kenya.
Nyuma, Guverinoma ya Kenya yaje gufata icyemezo cyo kumwubakira inzu nini izashyirwamo umurambo we, ndetse n’ibindi by’ingenzi ku mateka ye.
Biteganyijwe ko umushinga wo kubaka iyi nzu uzatangira mu mpera za Kamena 2026.
Uretse gushyiramo isanduku ye, iyi nzu izaba irimo icyumba cyagenewe ubushakashatsi, isomero ndetse n’igice gishobora kwakira ibikorwa bitandukanye.
Ubu buryo bwo kubaka inzu yo gushyiramo umurambo w’umuntu runaka ntabwo ari bushya. Iyamenyekanye cyane ni Taj Mahal yo mu Buhinde na Halicarnassus yo muri Turikiya.
Odinga yabaye Minisitiri w’Intebe wa Kenya hagati ya 2008 na 2013. Yagerageje kwiyamamariza umwanya w’umukuru w’igihugu ariko inshuro zose yaratsinzwe. Yari umwe mu babaye mu mashyaka atavugaga n’ubutegetsi bwabaga buriho.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *