skol
fortebet

Kenya: Polisi yishe irashe uwagabye igitero ku rugo rwa Visi Perezida

Yanditswe: Monday 31, Jul 2017

Sponsored Ad

Polisi yo mu gihugu cya Kenya yamaze gutangaza ko yishe irashe umuntu wagabye igitero ku rugo rwa Perezida wa Repubulika wungirije (Deputy President) William Ruto, agakomeretsa umupolisi n’umuhoro.
Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 29 Nyakanga 2017 nibwo uyu muntu utatangajwe amazina yagabye igitero ku rugo rwa Perezida visi perezida wa Kenya. Amakuru avuga ko yahageze agasanga umuryango wa Ruto ndetse nawe ubwe adahari, uyu mugizi wa nabi yahise atema umupolisi ushinzwe umutekano (...)

Sponsored Ad

Polisi yo mu gihugu cya Kenya yamaze gutangaza ko yishe irashe umuntu wagabye igitero ku rugo rwa Perezida wa Repubulika wungirije (Deputy President) William Ruto, agakomeretsa umupolisi n’umuhoro.

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 29 Nyakanga 2017 nibwo uyu muntu utatangajwe amazina yagabye igitero ku rugo rwa Perezida visi perezida wa Kenya. Amakuru avuga ko yahageze agasanga umuryango wa Ruto ndetse nawe ubwe adahari, uyu mugizi wa nabi yahise atema umupolisi ushinzwe umutekano anamwambura imbunda.

Ruto n’umuryango we batuye mu mujyi wa Eldoret uri mu burengerazuba aho batuye. Kuri ubu, Umuyobozi wa Polisi ya Kenya Joseph Boinnet yavuze ko nta kibazo kigihari kuko uriya mugabo ngo yakoraga wenyine none akaba yapfuye.

Yagize ati”Ubu nta nkeke zigihari kubera ko yari umuntu umwe.”

Uyu muyobozi yirinze gutangaza amakuru yerekeranye n’iki gitero kuko muri iki gihugu bari kwitegura amatora akaba ari nayo mpamvu benshi bakekako yirinze ko umutekano uhungabana.

Visi Perezida Ruto yari yavuye mu rugo mu masaha make mbere y’igitero, yerekeza mu bikorwa byo kwiyamamaza mu mugi wa Kitale ari kumwe na perezida Uhuru Kenyatta ndetse n’umuryango we.

Perezida Kenyatta ari kwiyamamariza gutegeka ku nshuro ya kabiri mu matora ateganyijwe ku wa 08 Kanama uyu mwaka, kuri uwo munsi kandi hazaba n’amatora y’Abadepite ndetse n’ay’ abayobozi b’ uturere.

Ibitekerezo

  • Iyi nzu iri muri Kigali wasenywa kuko ndabona ubuziranenge bwayo bukemangwa. Gusa nubwo Kigali isenya amazu umutekano wo ndi Don’ t touch ku mugani wa H.E. Igihe cy’ amatora kigiye kurangira nta gikuba gicitse nko muri Kenya, Zenezuela n’ ahandi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa