skol
fortebet

Kenya: Urukiko rukuru rwahagaritse icyemezo cya Leta cyemerera Amerika gushyira ikigo cyakira abakekwaho Ebola ku butaka bwayo

author-image

Yanditswe na: Emmy
Kuwa: Friday 29, May 2026

Kenya: Urukiko rukuru rwahagaritse icyemezo cya Leta cyemerera Amerika gushyira ikigo cyakira abakekwaho Ebola ku butaka bwayo

Sponsored Ad

skol

Urukiko Rukuru rwa Nairobi muri Kenya rwafashe icyemezo cyo guhagarika by’igihe gito gahunda ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika yo kubaka ikigo kizajya cyakira abantu bakekwaho kuba baranduye icyorezo cya Ebola.

Ibi bibaye nyuma y’aho umuganga w’Umunyamerika, Dr. Peter Trafford, afatiye virusi ya Ebola mu ntara ya Ituri iri muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Nyuma y’icyo kibazo, Amerika yafashe umwanzuro wo kujya yohereza abaturage bayo bakekwaho iyi ndwara mu Burayi aho kubakira imbere mu gihugu.

Mu minsi ishize, byatangajwe ko Amerika iri gutegura uburyo bwo gushyira muri Kenya ikigo kizajya cyakira Abanyamerika bose bakekwaho Ebola, baba baturutse muri RDC cyangwa mu bindi bihugu byo muri aka karere.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Amerika, Marco Rubio, yavuze ko igihugu cye kizakomeza gufata ingamba zikomeye kugira ngo abantu banduye Ebola cyangwa bayikekwaho batinjira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Yagize ati: “Ntituzigera twemera ko umuntu wanduye Ebola cyangwa ukekwaho kuyandura yinjira muri Amerika.”

Ku wa 28 Gicurasi 2026, Guverinoma ya Kenya yari yemeye ko Amerika ishyira icyo kigo mu birindiro by’ingabo zirwanira mu kirere bya Laikipia biherereye mu Ntara ya Mount Kenya.

Amerika yari yanateguye ko icyo kigo gitangira gukora ku wa 29 Gicurasi, aho inzobere z’Abanyamerika mu rwego rw’ubuvuzi zari gutangira gukurikirana no gufasha abantu bari gushyirwa mu kato.

Icyakora, umuryango Katiba Institute ushinzwe guharanira kubahiriza amategeko muri Kenya wahise urega icyo cyemezo mu Rukiko Rukuru rwa Nairobi, uvuga ko uburyo icyo kigo cyemerewemo bunyuranyije n’amategeko.

Umucamanza Patricia Nyaundi, amaze gusuzuma icyo kirego, yategetse ko Leta ya Kenya itemewe gukomeza uwo mugambi kugeza igihe urukiko ruzaburanishiriza impamvu zatanzwe na Katiba Institute.

Urukiko rwavuze kandi ko iburanisha ry’uru rubanza riteganyijwe ku wa 2 Kamena 2026.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa