skol
fortebet

Kenya yasabye abaturage bayo kuva muri Ukraine igitaraganya

Yanditswe: Friday 25, Feb 2022

featured-image

Sponsored Ad

Guverinoma y’igihugu cya Kenya, yamaze gusaba abaturage bayo babarizwa ku butaka bwa Ukraine ko bavayo bwangu ku bw’impungenge z’umutekano wabo nyuma y’ibitero bikomeje kugabwa n’Uburusiya kuri Ukraine.

Sponsored Ad

Leta y’igihugu cya Kenya yasabye abaturage bayo baba muri Ukraine guhita bahava, kubera impungenge z’umutekano wabo nyuma y’uko Uburusiya butangiye kugaba ibitero kuri Ukraine guhera kuri uyu wa Kane.

Kuri wa kane taliki ya 24 Gashyantare, nibwo Guverinoma y’iki gihugu yasabye Abanya-kenya kuva muri Ukraine mu buryo ubwo aribwo bwose.

Ubutumwa bwashyizwe ahagaragara na Ambasade ya Kenya bugira buti: “Nyuma y’imyivumbagatanyo ikabije n’igitero cyagabwe ku butaka bwa Ukraine n’Uburusiya kuwa 24 Gashyantare 2022, Abanya-kenya bose baba cyangwa biga muri Ukraine barasabwa gutekereza by’ihutirwa kuva muri Ukraine bakaguma kure kugeza igihe bongeye kumenyeshwa.

Ati: “Abifuza kuhaguma barasabwa cyane kurushaho kwitonda.

Kugeza ubu Kenya ifite Umujyanama wihariye i Kyiv muri Ukraine, ikagira ambasade yayo i Moscou mu Burusiya, ndetse inewe muri Ukraine.

Ku rundi ruhande ariko, ubuyobozi ntibwigeze butangaza umubare w’Abanya-kenya baba muri Ukraine, ariko raporo zabanje zivuga ko hashobora kuba habarirwa abaturage 202, izo raporo zikavuga ko abariyo benshi ari abanyeshuli boherejwe na Guverinoma y’icyo gihugu.

Kuri uyu wa gatanu, Minisiteri y’ububanyi n’amahanga yagiriye inama abifuza kuguma muri iki gihugu ko bajya mu turere twizewe nko mu burengerazuba bwa Ukraine ahari imirwano mike, ndetse Guverinoma ivuga ko irimo kuvugana n’ibihugu bituranye na Ukraine kugira ngo abagenda bahabwe inzira nziza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa