skol
fortebet

Kenyatta yakanguriye Abanya-Kenya kurya amafaranga y’abiyamamaza nubwo batabatora

author-image

Yanditswe na: Emmy
Kuwa: Tuesday 26, May 2026

Kenyatta yakanguriye Abanya-Kenya kurya amafaranga y'abiyamamaza nubwo batabatora

Sponsored Ad

skol

Uhuru Kenyatta yongeye kwibutsa Abanyakenya ko igihe cy’amatora kiri kugenda cyegereza, abasaba kutazaterwa ubwoba no kwakira amafaranga y’abakandida mu gihe cyo kwiyamamaza, kabone nubwo batazabatora.

Ibi yabivuze ku wa 25 Gicurasi 2026 ubwo yagiranaga ibiganiro n’abanyamuryango b’ishyaka Jubilee mu karere ka Kiambu.

Mu matora ya Perezida ateganyijwe mu 2027, ishyaka Jubilee ryamaze gutangaza ko rizashyigikira Fred Matiang’i nk’umukandida waryo ku mwanya wa Perezida wa Kenya.

Kenyatta yasabye abanyamuryango b’iri shyaka kuzaha amajwi Matiang’i, avuga ko ari we ukwiriye kuyobora igihugu muri icyo gihe.

Yaboneyeho no kubwira abaturage ko nta kibazo kiri mu kwakira amafaranga cyangwa impano zitangwa n’abakandida mu gihe cyo kwiyamamaza, ariko abasaba kuzatora umuntu babona ubakwiriye.

Yagize ati: “Amatora aregereje kandi abanyapolitiki bazabaha amafaranga. Mushobora kuyafata kuko nta kibazo kibirimo, ariko igihe cyo gutora nikigera muzatore uwo mubona ubabereye.”

Mu butumwa bwe, Kenyatta yanenze ubuyobozi bwa William Ruto, avuga ko aho kwita ku bibazo byugarije abaturage, abayobozi bari mu guhangana no kutumvikana hagati yabo.

Yanavuze ko mbere y’amatora yo mu 2022 yari yaraburiye Abanyakenya ku ngaruka z’ubuyobozi bwa Ruto, ariko ngo ntibabyitaho kugeza ubwo atorewe kuyobora igihugu.

Kenyatta na Ruto bahoze bakorana mu buyobozi, aho Ruto yari Visi Perezida wa Kenya ku butegetsi bwa Kenyatta. Nyuma ariko umubano wabo warazambye, bituma Ruto yiyemeza kwiyamamariza kuyobora igihugu nyuma y’isozwa rya manda ya Kenyatta, aza no gutsinda ayo matora.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa