Perezida wa Iran, Masoud Pezeshkian yavuze ko Iran yiteguye kugirana ibiganiro na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, nyuma y’uko Tehran ibisabwe n’ibihugu by’inshuti byo mu karere.
Mu itangazo yanyujije kuri X Perezida Pezeshkian yavuze ko yabwiye Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Iran, Abbas Araghchi, kuganira na Amerika ariko bigakorwa mu buryo bwiza budateje ibibazo Iran ku buryo buzatanga umusaruro.
Agaragaza ko ibiganiro bikwiriye kuba mu buryo butabogamye nta ruhande ruryamiye urundi ndetse mu nyungu za Iran.
Perezida Pezeshkian atangaje ibi mu gihe Umuyobozi w’Ikirenga wa Iran, Ayatollah Ali Khamenei, mu minsi ishize yatanze umuburo ko igihugu cyabo nigiterwa, intambara izakwira akarere kose.
Bivugwa ko ibiganiro hagati ya Iran na Amerika bishobora kubera mu Mujyi wa Istanbul muri Turikiya ku wa 6 Gashyantare 2026. Bivugwa ko Minisitiri Araghchi azaganira n’intumbwa ya Trump Steve Witkoff.
Ba minisitiri b’ububanyi n’amahanga mu bihugu nka Misiri, Oman, Pakistan, Qatar, Arabie Saoudite na Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu na bo baratumiwe.
Minisitiri Araghchi aherutse kubwira CNN ko yizeye ko Amerika na Iran bishobora kugera ku masezerano azafasha mu kudakora intwaro za kirimbuzi.
Iran yakunze gutangaza ko igamije gukoresha ingufu za za nucléaire hagamijwe ibyiza, igahakana yivuye inyuma ibyo gukora intwaro za kirimbuzi nubwo Amerika n’ibindi bihugu byo mu Burengerazuba bw’Isi bidahembwa gushinja Tehran ibyo gukora izi ntwaro.
Mu minsi ishize Amerika yongereye ubushobozi bwayo mu bya gisirikare mu Burasirazuba bwo Hagati, ku buryo abantu bavugaga ko isaha n’isaha iki gihugu gishobora gutera Iran.
Amerika yohereje hafi ya Iran ubwato bunini bugwaho indege buzwi nka USS Abraham Lincoln bufite ubushobozi bwo kwakira indege z’intambara 70, ubwato bw’intambara n’ingabo nyinshi.
Mu mpera z’icyumweru gishize, Khamenei yabwiye Abanya-Iran ati “Ntabwo ari twe dushoza intambara, nta n’igihugu dushaka kugabaho igitero, ariko Iran izasubizanya imbaraga zishoboka uzagerageza gutera Abanya-Iran.”
Mu rukerera rwo kuri iki Cyumweru tariki 22 Kamena 2025, Amerika yatangaje ko yagabye ibitero kuri Iran, igamije kuburizamo umugambi w’iki gihugu wo gukora intwaro za nucléaire.
Icyo gihe Trump yavuze ko ibi bitero byagabwe ahantu hatatu (Natanz, Esfahan na Fordow) hakorerwaga intwaro za nucléaire. Yashimangiye ko byageze ku ntego. Icyo gihe Iran yari mu ntambara na Israel yamaze iminsi 12.
Perezida wa Iran, Masoud Pezeshkian yavuze ko Iran yiteguye kugirana ibiganiro na Leta Zunze Ubumwe za Amerika

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *