skol
fortebet

Kinshasa: Abashoferi ba Tagisi bahagaritse akazi barigaragambya abaturage babatiza umurindi

Yanditswe: Monday 29, Jul 2024

featured-image

Sponsored Ad

Kubona imodoka itwara abagenzi zizwi nka Tagisi vuwatiri(Taxi Voiture) biragoye mu murwa mukuru wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo i Kinshasa, kuko abashoferi babyukiye mu myigaragambyo bamagana imikorere mibi y’inzego za Polisi.

Sponsored Ad

Perezida w’Ishyirahamwe ry’abatwara ibinyabiziga muri Kongo (ACCO), Jean Mutombo yatangaje ko abashoferi bahisemo guhagarika akazi kugira ngo bigaragambye bamagana ihindagurika ry’ibiciro bya hato n’ahato bituma bagira ibihombo bikabije.

Bavuga ko kandi ko hari inzira zimwe na zimwe babujijwe kunyura kandi babona kuzinyuramo ntacyo bibangamiye ingendo rusange.Jean Mutombo, yavuze ko ibi byose byatewe n’imikorere mibi ya Polisi y’i Kinshasa.

Icyakora, Mutombo, avuga ko ataribo bategetse abashoferi ngo bakoreshe imodoka zabo mu kwigaragambya, kuko ngo babasabye kuzirekera mu ngo zabo na bo bakagumayo ariko babirengaho bazana nazo kwigaragambya.

Ati: "Twabwiye abigaragambya ko bagomba kubikora bari mu ngo zabo kugirango bidateza imvururu."

Uretse kubura taxi, abagenzi kuri uyu wa mbere babuze n’izindi modoka rusange zibajyana mu mirimo yabo ya buri munsi , aho bavuga ko byaturutse kuri iyi myigaragambyo. Abaturage biraye mu mihanda bamagana Leta ya Tshisekedi bayisaba ko yakwivugurura mu mikorere yabo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa