skol

Kinshasa: Abasirikare barimo ufite ipeti rya Colonel batangiye kuburanishwa bazira kwambika umugore ubusa

Yanditswe: Wednesday 22, Oct 2025

featured-image

Urukiko Rukuru rw’igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ku wa 20 Ukwakira 2025 rwatangiye kuburanisha abasirikare umunani bambitse ubusa umugore uri mu bajura bateye ishami rya Rawbank i Kinshasa.

Tariki ya 16 Ukwakira ni bwo aba bajura binjiye mu ishami ry’iyi banki. Bafashe bugwate abakozi n’abakiriya barimo, abapolisi n’abasirikare batabara bitwaje ibikoresho bihambaye birimo intwaro n’ibifaru.

Ubwo aba basirikare n’abapolisi bakuraga abajura muri banki, bagaragaye bakurura umwe muri bo w’umugore, bamwambuye ubusa, bamuhirika mu modoka bamunyukanyuka, mbere yo kumujyana muri kasho.

Abasirikare baburanishijwe barimo umuyobozi wa batayo, Colonel Mumesa Kimpweni Desire, wayoboye igikorwa cyo gufata abajura bari bateye iyi banki, babiri bafite ipeti rya Captaine, Sous-Lieutenant umwe n’abandi bafite amapeti mato.

Ubushinjacyaha bw’igisirikare cya RDC bushinja Col Mumesa na bagenzi be icyaha cyo gufata abantu mu buryo butarimo ubumuntu no kubatesha agaciro. Byose bifitanye isano no kwambika ubusa uyu mugore witwa Honorine Porsche ufite ubwenegihugu bw’u Budage.

Mu rubanza rwabaye tariki ya 21 Ukwakira, Col Mumesa yemeye ko yatanze ibwiriza ryo gufatira uyu mugore ku ishami rya Rawbank i Kinshasa kandi ko yamuhatiye ibibazo mu biro bye.

Adjudant Kamenga Jacques ashinjwa gufata amashusho ya Honorine ubwo abasirikare bagenzi be bamwambikaga ubusa, no kuyakwirakwiza ku mbuga nkoranyambaga, ariko yabihakanye.

Biteganyijwe ko urubanza rukomeza kuri uyu wa 22 Ukwakira, humvwa by’umwihariko abiregura.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa