skol

Kinshasa: Angilikani yibukije Tshisekedi ko atagomba guheza AFC/M23 mu biganiro by’Abanye-Congo

Yanditswe: Thursday 12, Feb 2026

featured-image

Itorero Angilikani ryibukije Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi, ko atagomba guheza ihuriro AFC/M23 mu biganiro by’amahoro bihuza Abanye-Congo, kuko ibyo byatuma amakimbirane akomeza.

Tariki ya 31 Mutarama 2026, Tshisekedi yabwiye abahagarariye ibihugu byabo muri RDC ko niharamuka habayeho ibiganiro by’amahoro bihuza Abanye-Congo, Leta ari yo izabiyobora kandi ko atazemera ko “abakoreye ibyaha Abanye-Congo” babyitabira.

Ubutumwa bwa Tshisekedi bwumvikanishaga ko AFC/M23 ihejwe mu biganiro by’Abanye-Congo kuko Leta ya RDC imaze imyaka myinshi mu bukangurambaga bugaragaza ko iri huriro ryishe abaturage benshi, rikora n’ibindi byaha bikomeye.

Bunyuranyije na gahunda y’igihango cy’Abanye-Congo n’amahoro mu karere k’Ibiyaga Bigari imaze igihe itegurwa na Kiliziya Gatolika n’Itorero Angilikani, kuko aya matorero yo agaragaza ko kugira ngo amahoro arambye aboneke, nta Munye-Congo ukwiye guhezwa mu biganiro.

Umunyamabanga Mukuru w’Itorero Angilikani muri RDC, Rev. Eric Nsenga, yashimangiye ko hakenewe ibiganiro bidaheza imitwe yitwaje intwaro, kuko ari byo byatuma intambara zahagarara, abenegihugu bakiyunga, igihugu kikongera kwiyubaka.

Yagize ati "Ukudaheza dusaba si igihembo cy’abanyabyaha, ahubwo ni uburyo bwo guhagarika intambara zisubira. Amateka agaragaza ko ibiganiro bikurikirwa n’ingamba zihamye, byatanga igisubizo kirambye nk’uko byagenze i Sun City mu 2002-2003.”

Rev. Nsenga yagaragaje ko aya matorero yombi agishyigikiye ko AFC/M23 yitabira ibiganiro bihuza Abanye-Congo, asobanura ko ari yo mpamvu intumwa zayo zagiriye uruzinduko i Goma mu ntangiriro za 2025, zikaganira n’abayobozi b’iri huriro.

Ati "Nk’uko gahunda y’igihango cy’abenegihugu twatangije hamwe na CENCO ibivuga, kudaheza bigomba kureba abari mu makimbirane bose, barimo n’abafashe intwaro. Iyi ni yo mpamvu twagiye i Goma mu ntangiriro. Guheza aba bantu byatuma ikibazo gikomeza, ntihasinywa amasezerano afatika.”

Perezida wa Angola, João Lourenço, ndetse n’abandi bahuza b’Abanyafurika, bakomeje gushishikariza ubutegetsi bwa Tshisekedi gushyigikira ibiganiro bidaheza, ariko nta wamenya niba buzava ku izima.

Kiliziya Gatolika na Angilikani bishyigikiye ibiganiro bidaheza

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa