skol
fortebet

Kirabo yasabye imbabazi ku bw’amashusho ye y’urukozasoni yashyizwe hanze

author-image

Yanditswe na: Emmy
Kuwa: Tuesday 09, Jun 2026

Kirabo yasabye imbabazi ku bw'amashusho ye y'urukozasoni yashyizwe hanze

Sponsored Ad

skol

Kuva mu ijoro ryo ku wa 8 Kamena 2026, ku mbuga nkoranyambaga cyane cyane izikoreshwa n’abanya-Uganda, hakomeje gucicikana amashusho y’urukozasoni bivugwa ko agaragaramo umunyamideli uzwi cyane muri iki gihugu, Kirabo Kisitu.

Aya mashusho agaragaza uyu mukobwa ari wenyine mu cyumba. Gusa yavuze ko atigeze ayafata agamije ko ajya hanze cyangwa ngo ashyirwe ku karubanda. Nyuma yo kubona ko ayo mashusho yasakaye, yahise ashyira hanze ubutumwa bwo gusaba imbabazi.

Ati “Ku bantu bose babonye cyangwa bagizweho ingaruka n’isakazwa ry’amashusho yanjye bwite aherutse kujya hanze mu buryo ntatanzeho uburenganzira, mbikuye ku mutima, ndabasaba imbabazi.”

Yakomeje asobanura ko ayo mashusho yari ay’ibanga kandi atari yaragenewe kurebwa n’abaturage muri rusange.

Ati “Aya mashusho yafashwe mu ibanga ntabwo yari yaragenewe kujya ku karubanda. Kuba yarasakajwe nta burenganzira bwanjye byanteye agahinda, isoni n’ihungabana, ndetse ntibyagize ingaruka kuri njye gusa ahubwo no ku muryango wanjye, inshuti zanjye n’abayabonye bose.”

Kirabo yavuze ko yemera guhangana n’ingaruka zatewe n’ikorwa ry’ayo mashusho ndetse agaragaza ko yicuza ibyabaye.

Yavuze kandi ko isakazwa ryayo ritubahirije amategeko, anatangaza ko yatangiye gukorana n’inzego zibifite mu nshingano kugira ngo hamenyekane ababigizemo uruhare kandi babihanirwe.

Ati “Ndi gukorana n’inzego zibishinzwe kugira ngo iki kibazo gikurikiranwe kandi hafatwe ingamba zo gukumira ko aya mashusho akomeza gusakazwa. Nsabye abantu bose guhagarika kuyasangiza abandi cyangwa kuyareba, mu rwego rwo kubahiriza ubuzima bwanjye bwite n’indangagaciro z’ubumuntu. Muri iki gihe ndi kwita ku buzima bwanjye no gushaka uko nakomeza ubuzima nyuma y’ibi byabaye. Ndashimira byimazeyo abantu bose banyihanganishije kandi bakankomeza muri ibi bihe. Ndasaba kandi ko mwampa umwanya nkeneye guhangana n’iki kibazo.”

Kirabo Kisitu azwi cyane muri Uganda kubera ubwiza bwe n’imiterere ye, ibintu byatumye yigarurira imitima ya benshi ndetse akagira umubare munini w’abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga.

Uretse ibikorwa bye byo kumurika imideli, akunze no kuvugwa mu nkuru zimuhuza n’ibyamamare bitandukanye byo muri Uganda ndetse n’abashyitsi b’ibyamamare basura icyo gihugu.

Mu minsi ya vuba aha, yongeye kuvugwa cyane nyuma y’amashusho yamugaragaje abyinana n’umuhanzi Shaffy mu gitaramo cyari cyitabiriwe n’abahanzi batandukanye barimo na The Ben.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa