skol
fortebet

Koreya Ruguru irimo gukora ibisasu bishyashya

author-image

Yanditswe na: Nsanzimana Ernest
Kuwa: Tuesday 31, Jul 2018

Sponsored Ad

skol

Byamenyekanye ko Koreya ya Ruguru irimo gukora ibisasu bishyashya nubwo yari yumvikanye na Perezida Trump wa Leta zunze ubumwe za Amerika ko itazongera gukora ibisasu.

Abategetsi ba Amerika babibwiye ikinyamakuru Washington Post cyandikirwa muri Leta zunze Ubumwe za Amerika ko ibyogajuru byasanzwe mu gace Koreya ya Ruguru ikoreramo ibisasu harimo gukorerwa ibisasu bishya bigera kure.

Ibi bitangajwe mu gihe nta mezi abiri arashira Perezida Trump ahuye na Kim Jong Un wa Koreya ya Ruguru akamusezeranya ko atazongera gukora ibisasu ndetse hakanakurikiraho amakuru y’ uko Koreya ya Ruguru yasenye aho yakoreraga amagerageza y’ ibisasu bikomeye.

Inkuru za vuba zivuga iki?

BBC yatangaje ko ejo ku wa Mbere, ikinyamakuru Washington Post cyanditse ko Sanumdong hafi y’umuwa mukuru Pyongyang harimo gukorerwa ibisasu kimwe cyangwa bibiri biraswa kure.

Inkuru ya Washington post ivuga ko ibyo bisasu birimo gukorwa bifite ubushobozi bwo kugera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Ibiro ntaramakuru by’ Abongereza Reuters, byatangaje ko amashusho yafashwe n’ ibyogajuru yerekana urujya n’ uruza rw’ imodoka zinjira zongera zisohoka muri ako gace gakorerwamo ibisasu.

Amerika yerekanye ibisabwa kugira ikureho ibihano bya Korea ya ruguru. Si ubwa mbere inkuru nk’ iyi y’ uko Koreya ya Ruguru yakomeje umugambi wayo wo gukora ibisasu itangajwe nyuma y’ umubonano wa Singapour. Mu mpera za Kamena nabwo ibinyamakuru byo muri Amerika byatangaje ko amaperereza yerekana ko Koreya ya Ruguru ikomeje umugambi wo gukora intwaro z’ ubumara.

Mu cyumwe gishize Visi Pereza wa Amerika Mike Pompeo yabwiye abasenateri ko inganda za Korea ya ruguru "zikomeje gukora ibyuka by’ubumara" bikoreshwa mu gokora intwaro kirimbuzi.

Ibitekerezo

  • Politics ni uburyarya gusa.Ibihugu 9 bifite atomic bombs zirenga 16 000.Abahanga benshi mu bya gisirikare,bavuga ko nta kabuza ibihugu bizakoresha izi ntwaro bakarwana isi yose igashira.Icyo batazi nuko nkuko tubisoma muli Zaburi 46:9,ku munsi w’imperuka imana izatwika intwaro zose zo ku isi,ikarimbura n’abantu bose bakora ibyo itubuza nkuko tubisoma muli Imigani 2:21,22.Hanyuma isi ikaba paradizo,ituwe n’abantu bumvira imana gusa.Kuba ibihugu bikomeje gukora atomic bombs ziteye ubwoba kurusha iza kera,byerekana ko Imperuka iri hafi.Imana igomba kuzitwika kugirango batazikoresha tugashira twese.Niba ushaka kuzarokoka kuri uwo munsi wegereje,shaka imana cyane,we guheranwa n’ibyisi.Nicyo imana igusaba muli Zefaniya 2:3.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa