skol

Koreya y’Epfo: Umuyobozi wasabye ko hatumizwa abagore b’abanyamahanga bakongera urubyaro, yirukanywe

Yanditswe: Monday 09, Feb 2026

featured-image

Umuyobozi wo muri Koreya y’Epfo witwa Kim Hee-soo, yirukanywe mu ishyaka rye nyuma yo gutanga igitekerezo ko iki gihugu gikwiye gutumiza abagore bakiri bato baturutse muri Vietnam cyangwa Sri Lanka kugira ngo bongere urubyaro rukomeje gukendera.

Uyu muyobozi w’Akarere ka Jindo, mu nama yateraniye muri ako karere mu cyumweru gishize yari yatanze igitekerezo ko abo bagore bazashyingirwa abasore bato bo mu cyaro, kugira ngo bongere urubyaro.

Yabigarutseho mu nama yari yateguwe hagamijwe kuganira ku buryo bwo guhangana n’ikibazo cy’igabanuka rikabije ry’abaturage.

Ni igitekerezo yatanze nyuma y’uko Koreya y’Epfo ikomeje guhangana n’umubare muto w’abavuka, bishobora gutuma mu myaka 60 iri imbere abaturage bayo bazaba bagabanyutseho kimwe cya kabiri.

Ibyo Kim yavuze byatambukijwe kuri televiziyo, bitera uburakari mu baturage ndetse bituma yirukanwa mu ishyaka rya Democratic Party ritavuga rumwe n’ubutegetsi.

Nubwo yasabye imbabazi, ntibyashoboye guhosha uburakari.

Kim yavuze ko yashakaga kugaragaza ikibazo abaturage bafite , ariko yemera ko amagambo yakoresheje atari akwiye.

Ambasade ya Vietnam i Seoul yamaganye ayo magambo, yigaragaza ko ari ugutesha agaciro abagore b’iki gihugu mu gihe Sri Lanka yo ntacyo iratangaza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa