skol

Koreya y’Epfo: Umwuzure umaze guhitana abantu 14

Yanditswe: Sunday 20, Jul 2025

featured-image

Umwuzure n’inkangu byibasiye Koreya y’Epfo bimaze guhitana abantu 14 mu gihe abandi 12 bakiri gushakishwa, inzego zishinzwe gutanga ubutabazi bwihutirwa zikavuga ko hari ubwoba bw’uko abahitanywe n’ibi biza ari benshi kurushaho.

Umwuzure n’inkangu byatewe n’imvura nyinshi yaguye muri icyo gihugu mu minsi ishize, ituma imigezi yuzura, ubutaka bworoshye butarenguka, cyane cyane mu gace ka Gapyeong.

Uretse abantu bitabye Imana, hari n’umubare munini w’abakomeretse, nubwo utaramenyekana, cyane ko ibikorwa byo gushaka abagizweho ingaruka n’ibi biza bikomeje.

Amajyepfo ya Koreya y’Epfo niyo yibasiwe cyane, aho nibura ingo ibihumbi 41 zabuze umuriro mu gihe abantu ibihumbi 10 bahungishijwe kugira ngo barengere ubuzima bwabo.

Perezida w’icyo gihugu, Lee Jae-myung, yashyizeho ibihe bidasanzwe mu bice byibasiwe cyane n’ibi biza, asaba abaturage gufatanya n’inzego zishinzwe gutanga ubutabazi kugira ngo ababuze baboneke n’abakeneye ubufasha babuhabwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa