skol
fortebet

Koreya y’Epfo: Urukiko rwagaruye Minisitiri w’Intebe ku butegetsi

Yanditswe: Monday 24, Mar 2025

featured-image

Sponsored Ad

Urukiko rwa Koreya y’Epfo rwanze ko Minisitiri w’Intebe Han Duck-soo ava ku butegetsi rumugarura ku buyobozi nka Perezida w’agateganyo w’icyo gihugu.

Sponsored Ad

Han yagizwe Perezida w’agateganyo mu Ukuboza umwaka ushize wa 2024, ubwo uwari Perezida Yoon Suk Yeol yahagarikwaga ku mirimo ye azira gutangaza amategeko yateza umwiryane mu gihugu n’andi y’igisirikare akaze.

Icyakora Han akigera ku butegetsi yamazeho ibyumweru bibiri gusa; nyuma Abadepite batora basaba ko yeguzwa ahita asimburwa na Minisitiri w’intebe wungirije, Choi Sang-mok.

Nyuma gato yo gutangira imirimo ye Perezida w’agateganyo Han yahagaritse ishyirwaho ry’abacamanza bashya mu rukiko rw’Itegeko Nshinga; ikintu abatavuga rumwe n’ubutegetsi bagaragaje ko gishobora kuzamura ikibazo cya Yoon.

Bamwe bahise batora bamushinja ariko kuri uyu wa mbere abacamanza bemeje ko icyo kirego cyahagarikwa.

Nyuma y’icyo cyemezo Han yashimiye Urukiko ku bw’umwazuro mwiza rwafashe ndetse yizeza ko azakora ibishoboka Guverinoma ikagaruka mu murongo muzima.

Han yagize ati: “Ndashimira urukiko rw’Itegeko Nshinga ku cyemezo cyarwo cyiza. Nzakora ibishoboka byose kugira ngo Guverinoma ijye kuri gahunda.”

Koreya y’Epfo yaranzwe n’akaduruvayo ka politiki nyuma y’aho mu ntangiriro z’Ukuboza Perezida Yoon atangaje ibihe bidasanzwe bya gisirikare bitavuzweho rumwe.

Ikinyamakuru Associated Press (AP), cyatangaje ko icyemezo cyo kweguza Perezida Yoon Suk Yeol cyafatiwe mu murwa mukuru i Seoul, ku wa 14 Ukuboza 2024, nyuma yo kumukoraho iperereza bakemeza ko yaranzwe no gufata ibyemezo byatumye mu gihugu havuka umwiryane.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa