skol

Koreya y’Epfo: Urukiko rwatesheje agaciro ubusabe bw’umugore washakaga miliyari y’amadolari ku mugabo batandukanye

Yanditswe: Thursday 16, Oct 2025

featured-image

Urukiko rw’Ikirenga rwa Koreya y’Epfo rwatesheje agaciro icyemezo cy’urukiko rwo mu rwego rwo hasi rwari rwarategetse umuherwe Chey Tae-won, uyobora ikigo gikomeye SK Group, kwishyura uwahoze ari umugore we Roh So-young indishyi z’agaciro ka tiriyali 1.38 won, angana na miliyari imwe y’amadolari ya Amerika. Icyo cyemezo cyari cyiswe ‘gatanya ikomeye kurusha izindi zose mu mateka y’igihugu’.

Urukiko rw’Ikirenga rwagaragaje ko habayeho amakosa mu mibare yakoreshwaga mu kubara umutungo w’abo bombi, rutegeka ko urubanza rusubirwamo.

Iyi dosiye yakurikiwe cyane n’abaturage kuko Chey Tae-won ari umuyobozi mukuru wa SK Group, imwe muri kompanyi z’ubucuruzi zikomeye muri Koreya y’Epfo, naho Roh So-young akaba umukobwa wa nyakwigendera Roh Tae-woo, wahoze ari Perezida w’icyo gihugu.

Urushako rwabo rwatangiye kuzamo agatotsi mu mwaka wa 2015, ubwo Chey yemereye itangazamakuru ko yabyaranye umwana n’undi mugore. Nyuma yaho, mu 2024, urukiko rwo mu murwa mukuru Seoul rwari rufashe icyemezo gikomeye cyane rutegeka ko Chey kwishyura Roh indishyi zingana na tiriyali 1.38 won, icyemezo cyabaye icya mbere gikomeye mu mateka y’inkiko z’ubutane muri Koreya y’Epfo.

Urukiko rwari rwemeje ko amafaranga angana na miliyari 30 won yari yahawe se wa Roh So-young, wahoze ari Perezida Roh Tae-woo, nk’ubwizigame, yafashije mu iterambere rya SK Group.

Ibyo byatumye ayo mafaranga afatwa nk’uruhare rwa Roh So-young mu mutungo w’urugo rwe. Chey yahise ajuririra iki cyemezo, avuga ko ayo mafaranga atagomba gufatwa nk’igice cy’umutungo w’abashakanye kuko yaturutse mu bikorwa binyuranyije n’amategeko.

Urukiko rw’Ikirenga rwaje kwemera impamvu zatanzwe na Chey, ruvuga ko ayo mafaranga yaturutse muri ruswa yakiriwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko na Perezida Roh Tae-woo, bityo adashobora kubarirwa mu mutungo w’abashakanye.

Umwunganizi wa Chey, Me Lee Jae-geun, yagize ati: “Ni intambwe ikomeye kuba Urukiko rw’Ikirenga rwemeye ko ari amakosa gufata ayo mafaranga nk’uruhare mu mutungo w’abashakanye.”

Nubwo urukiko rw’Ikirenga rwatesheje agaciro icyemezo cyo kwishyura indishyi z’umutungo, rwemeje ko Chey agomba kwishyura Roh indishyi z’uburenganzira bwo kubaho (alimony) zingana na miliyari ebyiri z’ama-won, nk’uko byari byemejwe mu cyemezo cya mbere.

Icyo cyemezo cyahise kigira ingaruka ku isoko ry’imari n’imigabane muri Koreya y’Epfo, aho imigabane ya SK Group yagabanutseho 5.4% ku wa Kane nyuma y’itangazo ry’urukiko.

Abasesenguzi bavuga ko nubwo urubanza rushobora kumara igihe kirekire, nta mpinduka zikomeye zitezwe muri SK Group mu gihe cya vuba, kuko Chey adasabwa guhita akusanya amafaranga yo kwishyura.

Chey akomeje kugira ijambo rikomeye mu bigo bikomeye bya SK Group birimo SK Telecom, SK Square na SK Innovation, byose bikora mu nzego zitandukanye zirimo itumanaho, ingufu, ibikomoka kuri peteroli, imiti ndetse n’inganda z’ibikoresho by’ikoranabuhanga.

Umuherwe wo muri Koreya y’Epfo yakuriweho kwishyura miliyari $1 muri gatanya rw’ikinyejana

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa