Koreya y’Epfo yatangaje ko ishobora gutangira guha intwaro Ukraine
Yanditswe: Wednesday 30, Oct 2024

Koreya y’Epfo yatangaje ko ishobora gutangira guha intwaro Ukraine niba ingabo za Koreya ya Ruguru ziyemeje gushyigikira u Burusiya.
Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Koreya ya Ruguru yageze mu Burusiya kuri uyu wa Kabiri, itariki 29 Ukwakira 2024 mu biganiro bibaye mu gihe intambara iki gihugu kirwana na Ukraine yafashe indi ntera.
Ni nyuma kandi y’uko Koreya y’Epfo n’umuryango wa OTAN bitangarije ko ingabo za Koreya ya Ruguru vuba aha zishobora kuzaba zatangiye gufasha iz’u Burusiya. (...)
Koreya y’Epfo yatangaje ko ishobora gutangira guha intwaro Ukraine niba ingabo za Koreya ya Ruguru ziyemeje gushyigikira u Burusiya.
Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Koreya ya Ruguru yageze mu Burusiya kuri uyu wa Kabiri, itariki 29 Ukwakira 2024 mu biganiro bibaye mu gihe intambara iki gihugu kirwana na Ukraine yafashe indi ntera.
Ni nyuma kandi y’uko Koreya y’Epfo n’umuryango wa OTAN bitangarije ko ingabo za Koreya ya Ruguru vuba aha zishobora kuzaba zatangiye gufasha iz’u Burusiya.
Umuryango wa OTAN wo gutabarana hagati y’u Burayi na Amerika kuwa Mbere watangaje ko ingabo za Koreya ya Ruguru zibarirwa mu bihumbi zarimo zegera ahabera intambara Hagati ya Ukraine n’u Burusiya.
Ukraine yavuze ko ibihano mu rwego rw’ubukungu kuri ibyo bihugu bidahagije ahubwo ko ikeneye izindi ntwaro n’izindi gahunda zo ku rwego mpuzamahanga byayifasha gukumira ingabo za Koreya ya Ruguru.
Koreya y’Epfo, iryamiye amajanja kuva igihe yarwanaga n’iya ruguru mu 1950-1953, yamaganye uwo musanzu ku Burusiya. Bamwe mu bategetsi bayo bahangayikishijwe n’uko u Burusiya na bwo bushobora kuzashyigikira umwanzi wabo nk’uko iyi nkuru dukesha VOA ivuga.
Perezida Zelenskiy akaba yavuganye na Perezida wa Koreya y’Epfo, Yoon Suk Yeol, kuri uyu wa Kabiri ushize amubwira ko Koreya ya Ruguru ihinduye isura y’iyi ntambara, Koreya y’Epfo ivuga ko ishobora nayo gutangira guha intwaro Ukraine niba Koreya ya Ruguru yiyemeje gushyigikira u Burusiya.
Amerika yo yatangaje ko itazongera gushyiraho amabwiriza mashya arebana n’uko intwaro iha Ukraine zigomba gukoreshwa, niba Koreya ya Ruguru yinjiye muri iyi ntambara, aho ivuga ko yohereje nibura Ingabo 10,000.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *