Koreya ya Ruguru iri kwica abantu benshi bazira kureba filime n’amashusho byo mu mahanga – ONU
Yanditswe: Saturday 13, Sep 2025
Raporo nshya y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku burenganzira bwa muntu (UN Human Rights Office) yagaragaje ko Leta ya Koreya ya Ruguru ikomeje kwiyambaza igihano cy’urupfu ku bwinshi, harimo no kugenera iki gihano abantu bafatiwe mu kureba cyangwa gusakaza filime n’amashusho byo mu mahanga.
Raporo y’Umuryango w’Abibumbye igaragaza ko Koreya ya Ruguru ikomeje gukandamiza abaturage bayo mu buryo bukomeye, ibahatira gukora imirimo y’agahato ndetse ikanabambura uburenganzira bwabo bw’ibanze. Ibi bikorwa by’ubutegetsi bw’igitugu, bimaze imyaka myinshi ndetse bikomeje kwiyongera uko imyaka ishira.
Mu bushakashatsi bushingiye ku biganiro birenga 300 byakozwe ku bantu bahunze Koreya ya Ruguru mu myaka 10 ishize, ONU yasanze guhera mu 2015 harashyizweho amategeko atandatu mashya yemera ko igihano cy’urupfu gishobora gushyirwa mu bikorwa. Muri ayo mategeko harimo n’irihana umuntu wese ufashwe areba cyangwa asakaza ibihangano by’amahanga birimo na filime.
Abahunze icyo gihugu bavuze ko kuva mu 2020 habayeho kwiyongera k’ubwicanyi bwa rubanda, aho bamwe bicishwa amasasu mu ruhame kugira ngo babere abandi isomo. Umwe mu bahunze witwa Kang Gyuri, wahunze mu 2023, yabwiye BBC ko inshuti ze eshatu zishwe nyuma yo gufatanwa ibihangano byo muri Koreya y’Epfo. Yavuze ko yitabiriye urubanza rw’inshuti ye y’imyaka 23, yakatiwe urwo gupfa nk’uko byakorerwa n’abacuruza ibiyobyabwenge.
Raporo ya ONU yerekana ko ubwo Kim Jong Un yafataga ubutegetsi mu 2011, abaturage bari bizeye impinduka nziza kuko yari yasezeranyije ko ubuzima buzoroha. Kim Jong Un yari yasezeranyije abaturage ko azazamura ubukungu bw’igihugu ndetse akanarinda umutekano wacyo, binyuze mu guteza imbere gahunda y’intwaro za kirimbuzi.
Ariko kuva mu 2019 yanze ibiganiro n’ibihugu by’Uburengerazuba n’Amerika, ahitamo gushimangira gahunda y’intwaro, raporo igaragaza ko ubuzima bw’abaturage bwakomeje gusubira inyuma ndetse n’uburenganzira bwa muntu burushaho guhungabanywa.
Abenshi mu bahunze bavuze ko batabasha kubona ibyo kurya bihagije, ko amafunguro atatu ku munsi yabaye inzozi ku muturage usanzwe. Mu gihe cya Covid-19, ngo inzara yarushijeho kwiyongera ku buryo abantu benshi bapfiriye mu gihugu bazize kubura ibyo kurya.
Byongeye kandi, Leta yagiye ikandamiza amasoko atemewe - aho abaturage bacururiza kugira ngo babone amaramuko, bituma ubuzima burushaho kuba bubi. Yanakajije ubugenzuzi ku mipaka cyane cyane uhana imbibi n’u Bushinwa, itegeka ko abasirikare barasa umuntu wese ugeze ku mupaka ashaka guhunga.
Umwe mu bahunze yavuze ko ibi bikorwa bya Leta bigamije “guhuma amaso n’amatwi y’abaturage” kugira ngo batagira ijwi ryerekana ko batishimiye ubuyobozi.
Volker Türk, Komiseri Mukuru wa ONU ushinzwe uburenganzira bwa muntu, yavuze ko mu gihe ibi bikomeje, abaturage ba Koreya ya Ruguru bazakomeza guhozwa ku ngoyi, bagahora mu bwoba banakandamizwa birenze urugero.
Raporo isoza igira iti: “Mu myaka 10 ishize, Leta ya Koreya ya Ruguru yihariye ububasha bwose ku baturage bayo, ku buryo batagifite uburenganzira bwo kwihitiramo iby’ubukungu, imibereho cyangwa politiki. Iterambere ry’ikoranabuhanga ry’ubugenzuzi ryatumye ibi bishoboka kurushaho.”
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *