Koreya ya Ruguru yamaganye Leta Zunze Ubumwe za Amerika zemeye kugurisha misile kuri Koreya y’Epfo, yemeza ko bishobora gutuma umwuka ukomeza kuba mubi hagati ya Koreya zombi.
Umwe mu bayobozi bakuru muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga muri Koreya ya Ruguru, yagaragaje ko Amerika na Koreya y’Epfo bikomeje gushimangira no gukaza ubufatanye n’imikoranire ya gisirikare mu buryo buhoraho, kandi ibyo bigamije gukomeza kuzamura umwuka mubi n’amakimbirane hagati ya Koreya zombi.
Yagaragaje ko kugurisha intwaro mu mahanga kwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika bisa no kujyana intambara muri ibyo bihugu, mu gihe Koreya y’Epfo kwemera kugura intwaro za Amerika bigaragaza gukomeza gushaka kuzamura umwuka mubi no guhangana.
Ni nyuma y’uko Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yemeje kugurisha Koreya y’Epfo intwaro z’arenga miliyoni 300$ zirimo misile 70 AIM-120C-8.
AIM-120C-8 (Advanced Medium-Range Air-to-Air Missile), ni misile zigezweho zirasa ziri ku ndege zikagaba ibitero ku zindi ndege ziri mu ntera iringaniye.
Koreya ya Ruguru yemeza ko yamenye amakuru ko Amerika yagurishije izindi ntwaro kuri Koreya y’Epfo mu byumweru bishize zirimo indege z’intambara n’ibisasu zashowemo.
Bivugwa ko Koreya y’Epfo yiyemeje ko bizagera mu 2030 imaze kugura intwaro z’arenga miliyari 25$ muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Koreya ya Ruguru yakomeje igaragaza ko igurishwa ry’intwaro mu Karere rikomeje gutuma umwuka utaba mwiza, yerekana n’ibindi bihugu, Amerika yagurishijeho intwaro birimo u Buyapani na Taiwan.
Koreya yacitsemo ibice nyuma y’intambara ya kabiri y’Isi, biza gushimangirwa nyuma y’intambara yabaye mu 1950-1953.
Kuva icyo gihe ibihugu byombi bihora birebana ay’ingwe cyane ko Koreya ya Ruguru ishinja iy’Epfo guha rugari no gukorana cyane n’abanyamahanga mu karere.
Kugeza ubu, Amerika ifite ingabo zigera mu 30.000 muri Koreya y’Epfo, zifasha mu kuyirinda ibitero bya Koreya ya Ruguru, zigakorana imyitozo n’iza Koreya y’Epfo n’ibindi bigamije gukarishya igisirikare cyayo.
Nubwo Koreya y’Epfo na Amerika zibona ubwo bufatanye nk’ikintu cy’ingenzi cyane, iya Ruguru yo ibibona nk’ikibazo gikomeye ku mutekano mu Karere ndetse ibifata nk’ibimenyetso by’imyiteguro y’intambara.
Iki gihugu na cyo cyakomeje kwiyubaka ndetse gishyira imbaraga nyinshi mu bya gisirikare.
Koreya ya Ruguru ni kimwe mu bihugu byibitseho intwaro za nucléaire. Igaragaza ko izo ntwaro na porogaramu zo gukora za misile ari ingenzi cyane mu kwirinda kwinjirirwa n’abanyamahanga kandi igaragaza ko yifuza gukomeza kubungabunga ubusugire bw’igihugu.

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *