Koreya ya Ruguru yatangaje ko idashishikajwe no kwiyunga n’iy’Epfo
Yanditswe: Monday 28, Jul 2025
Mushiki wa Perezida wa Koreya ya Ruguru, Kim Jong Un, yatangaje ko igihugu cye kidashishikajwe no kwiyunga na Koreya y’Epfo.
Ni icyemezo Kim Yo Jong usanzwe uri no mu badipolomate ba Koreya ya Ruguru, yatangaje kuri uyu wa Mbere tariki 28 Nyakanga 2025.
Ni nyuma y’uko Perezida wa Koreya y’Epfo, Lee Jae Myung, amaze igihe agaragaza ubushake bwo kwiyunga na Koreya ya Ruguru.
Kuva uyu mugabo yajya ku butegetsi muri Kamena 2025, Perezida Lee yagabanyije ingamba z’ubuhezanguni kuri Koreya ya Ruguru.
Mushiki wa Perezida Kim Jong Un yavuze ko ibyo uyu mukuru w’igihugu yakora byose, nta bushake bafite bwo kwiyunga na Koreya y’Epfo.
Ati “Niba Koreya y’Epfo itekereza ko ibyo ikora bishobora gusubiza inyuma ibyabaye kubera amagambo make yuzuyemo amarangamutima, byaba ari ukubara nabi. Turongera dushimangire aho ubuyobozi buhagaze, ingamba zose zafatwa cyangwa ibitekerezo byatangirwa i Seoul, ntabwo dushishikajwe nabyo, kandi nta mpamvu ihari yo guhura cyangwa kugira icyo tuganira na Koreya y’Epfo.”
Koreya ya Ruguru na Koreya y’Epfo ishyigikiwe n’abo mu burengerazuba bw’Isi ni bimwe mu bihugu bikunze guhangana ku Isi. Gusa amateka agaragaza ko ibi bihugu byombi byahoze ari igihugu kimwe kugeza mu 1948, ubwo byacikagamo kabiri, Koreya ya Ruguru ikajya mu murongo wa Leta Zunze Ubumwe z’Abasoviyete, mu gihe iy’Epfo yagiye mu murongo wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *