skol

Kristi Noem yakuwe ku mwanya wa Minisitiri w’Umutekano w’Imbere muri Amerika

Yanditswe: Friday 06, Mar 2026

featured-image

Perezida Donald Trump yatangaje ko Senateri Markwayne Mullin wo mu Ishyaka ry’Aba-Républicain azasimbura Kristi Noem ku mwanya wa Minisitiri Ushinzwe Umutekano w’Imbere mu Gihugu.

Trump yabitangaje ku wa 5 Werurwe 2025 abinyujije ku mbuga nkoranyambaga.

Ati "Nishimiye gutangaza ko Senateri wubashywe cyane wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Markwayne Mullin, azaba Minisitiri w’Umutekano w’Imbere mu Gihugu. Azatangira imirimo ku itariki ya 31 Werurwe 2026."

Trump yakomeje avuga ko Kristi Noem wari kuri uyu mwanya “wakoze neza cyane ndetse akagera ku musaruro ntagereranywa (cyane cyane ku bijyanye n’imipaka), azaba intumwa yihariye ishinzwe inyungu za Amerika ku mugabane wa Amerika.”

Ni inshingano Mullin usanzwe ari Senateri uhagarariye Oklahoma yishimiye ndetse avuga ko yiteguye gutangira akazi. Icyakora bizasaba ko yemezwa n’Inteko Ishinga Ametegeko ya Amerika Umutwe wa Sena.

Mullin ati “Icyo nzitaho ni ugutuma umutekano w’imbere mu gihugu uhama.”

Abajijwe icyo atekereza ku wo asimbuye, Mullin yavuze ko ari Kristi ari inshuti ye ndetse yari afite inshingano zikomeye cyane.

Ku mbuga nkoranyambaga, Noem yashimiye Trump ku nshingano nshya yahawe ati “Mu nshingano nshya, nzagerageza kubaka ubufatanye ndetse n’ubunararibonye mu bijyanye n’umutekano w’igihugu. Nzubakira ku mezi 13 nari maze ndi Minisitiri w’Umutekano w’Imbere mu Gihugu.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa