Umunyapolitiki Lambert Mende Omalanga yokejwe igitutu nyuma yo gutangaza ko yateye umugongo Joseph Kabila Kabange wayoboye iki gihugu, agakorana na Perezida Félix Tshisekedi umurwanya.
Uyu mugabo yabaye Minisitiri w’Itangazamakuru n’Itumanaho n’Umuvugizi wa Guverinoma ku butegetsi bwa Kabila. Yari umuntu w’ingenzi kuri we kuko yasobanuraga politiki ye imbere mu gihugu no ku rwego mpuzamahanga.
Mu kiganiro cyabereye kuri ’space’ y’urubuga X, Mende usigaye aba mu ihuriro ‘Union Sacrée’ rishyigikiye ubutegetsi bwa Tshisekedi, yavuze ko ibibi bishinjwa Kabila nta ruhare na ruto yabigizemo nubwo yamukoreye.
Dr. Félix Momat Kitenge wabaye Minisitiri wungirije ushinzwe imari mu gihe cy’ubutegetsi bwa Kabila, ubu akaba ari umunyamuryango w’ishyaka FCC ritumvikana na Tshisekedi, yagaragaje ko niba ubutegetsi bwombi bushinjwa ibibi, Mende wabukoreye abufitemo uruhare.
Momat yabajije ati "Ni ryari uzemera uruhare rwawe bwite ku ihohoterwa n’ibikorwa birenze urugero byakozwe n’ubutegetsi butandukanye wafashije kumenyekana no kurengera? Ku rwego rw’igihugu na mpuzamahanga."
Mende yasubije ko buri wese agira uruhare mu mibereho rusange y’abantu, ariko ko adashobora kwemera kubazwa ibyo atazi cyangwa se atari afiteho ububasha bwo kugenzura mu gihe cy’ubutegetsi bwa Kabila.
Yagize ati "Twese dufite inshingano. Ndetse no kuba umuntu abaho ubwabyo ni inshingano. Kuvuka, kubaho no kugira umwanya wawe muri sosiyete, ibyo byose biguha inshingano ku kintu runaka."
Yongeyeho ati “Mwashobora mute kunshyiraho uruhare ku bintu ntigeze menya ko byabaye? Mwashobora mute kunshinja ibintu bitari mu nshingano zanjye?”
Ibiganiro byaje kwerekeza ku byo Mende yavuze ko yigeze “gukoreshwa” cyangwa “kuyobywa” mu gihe yari mu butegetsi bwa Joseph Kabila.
Dr. Momat yamusabye gusobanura neza icyo yashakaga kuvuga, anamwibutsa ko ibyemezo bya guverinoma bifatirwa mu nama y’abaminisitiri kandi ko abaminisitiri bose babigiramo uruhare.
Uyu munyapolitiki yasobanuye ko kubera ko ibyemezo byafatirwaga mu nama y’abaminisitiri, Mende nk’uwahoze ari Minisitiri w’Itangazamakuru n’Itumanaho na we agomba kuba yarabigizemo uruhare.
Mende yamusubije avuga ko nubwo inama y’abaminisitiri yaganiraga ku byemezo, ijambo rya nyuma ryari irya Kabila nka Perezida.
Yagize ati "Ibyemezo byose byaganirwagaho mu nama y’abaminisitiri, byibuze mu gihe nari Minisitiri w’Itangazamakuru, byagombaga kubanza kwemezwa na Perezida wa Repubulika. Uruhushya rwa Perezida rwarakenerwaga mbere yo kugira icyo uvuga, kandi yari afite n’ububasha bwo guhindura ibyari byavuzwe."
Uyu munsi, Mende akunze kunenga bamwe mu bo bahoze bakorana na Joseph Kabila, cyane cyane abo ashinja guhungabanya umutekano wo mu Burasirazuba bw’igihugu, bafatanyije n’ihuriro AFC/M23.
Ikiganiro cya Mende cyongeye kubyutsa impaka muri RDC ku bijyanye n’ubudahemuka mu rwego rwa politiki, inshingano z’abayobozi bakuru ndetse n’uruhare rw’abantu bakorera ubutegetsi butandukanye.
Abanenga Mende bavuga ko abari mu buyobozi bakuru bagomba kubazwa ibyemezo bya guverinoma bahagarariye, mu gihe abamushyigikiye bavuga ko abaminisitiri bakorera mu murongo w’ubutegetsi.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *