skol

Leta y’u Burusiya yatangiye kurwanya abagore bashyingiranwa n’abasirikare bagamije gusa kuzungura ibyabo.

Yanditswe: Saturday 08, Nov 2025

featured-image

Mu Burusiya bahagurukiye abagore bahitamo gushyingiranwa n’abasirikare bari ku rugamba muri Ukraine bagamije kuzazungura imitungo yabo igihe bapfuye, kuko bahabwa ibihumbi 170 by’Amayero nk’impozamarira.

Umushahara w’ibihumbi 170 by’amayero ukubye inshuro 10 ayo umuntu yinjiza ibyo umuturage yinjiza buri mwaka.

Icukumbura ryakozwe na Wall Street Journal rigaragaza ko hari ibirego byinshi bimaze kugezwa mu nkiko by’abagore bashatse abagabo b’abasirikare bajya kwaka indishyi no kuzungura ibyabo bakimara gupfa.

Urugero ni nk’umusirikare witwa Sergueï Chandojko w’imyaka 40, yashyingiwe nyuma y’umunsi umwe yinjiye mu gisirikare cy’u Burusiya mu Ukwakira 2023.

Umuryango we n’inshuti baguye mu kantu kuko batari bazi ko afite umukuzi, ndetse ibirori by’ubukwe bwabo nta minota 20 byamaze, nta mpeta bambikanye, nta foto yewe byitabiriwe n’umutangabuhamya umwe.

Inyandiko z’ikirego zigaragaza ko uyu mugore akimara gusezerana na n’umusirikare yahise asubira kwibanira n’umugabo we wa mbere n’abana babo.

Uyu mugore yongeye kugaragara ubwo Sergueï Chandojko yari amaze kugwa ku rugamba muri Ukraine ajya kwaka impozamarira y’ibihumbi 170 by’Amayero.

Urukiko rwemeje ko uyu mugore yashyize igitutu ku mugabo ngo bashakane agamije kuzazungura imitungo ye, ndetse ugushyingirwa kwabo guhita guteshwa agaciro, anacibwa ihazabu y’Amayero 32.

Bivugwa ko aba bagore bashakana n’abasirikare bahurira ku mbuga nkoranyambaga ndetse byamaze kuba nk’ibikorwa biba byateguwe.

Inteko Ishinga Amategeko y’u Burusiya imaze iminsi yiga ku mategeko agamije kurwanya aba bagore bashaka gushaka abagabo b’abasirikare ngo babakureho imitungo, hakazamurwa ibihano, ndetse impozamarira baha abo mu muryano w’abasirikare baguye ku rugamba ikagabanyuka.

Amafaranga y’impozamarira atangwa mu Burusiya ni menshi kubera ko kubona abasirikare binjira mu ngabo z’igihugu zijya kurwana muri Ukraine bigoye.

Intambara y’u Burusiya na Ukraine imaze imyaka itatu ariko iracyakomeje

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa