skol
fortebet

Leta y’Uburusiya yamaganye igihuha cyavuga ko Perezida Putin arebye

Yanditswe: Monday 30, May 2022

featured-image

Sponsored Ad

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’Uburusiya Sergei Lavrov yahakanye ibihwihwiswa byuko Perezida Vladimir Putin arwaye.
Mu cyumweru ishize , ibinyamakuru byo mu Bwongereza byatangaje ko amakuru byakuye mu bakora mu butasi yemeza ko Putin ,arembejwe na Kanseri ,ndetse ko abanganga bamunyesheje ko asigaje imyaka itatu yo kubaho.
Mu kiganiro na televiziyo yo mu Bufaransa, Lavrov yavuze ko Perezida Putin agaragara mu ruhame buri munsi, kandi ko nta muntu ushyira mu gaciro wamubonaho ibimenyetso (...)

Sponsored Ad

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’Uburusiya Sergei Lavrov yahakanye ibihwihwiswa byuko Perezida Vladimir Putin arwaye.

Mu cyumweru ishize , ibinyamakuru byo mu Bwongereza byatangaje ko amakuru byakuye mu bakora mu butasi yemeza ko Putin ,arembejwe na Kanseri ,ndetse ko abanganga bamunyesheje ko asigaje imyaka itatu yo kubaho.

Mu kiganiro na televiziyo yo mu Bufaransa, Lavrov yavuze ko Perezida Putin agaragara mu ruhame buri munsi, kandi ko nta muntu ushyira mu gaciro wamubonaho ibimenyetso by’indwara.

Hashize igihe hari ibihwihwiswa mu bitangazamakuru, bitemejwe, byuko Putin, uzuzuza imyaka 70 mu kwezi kwa cumi uyu mwaka, ashobora kuba afite ubuzima bubi, bishoboka ko ari uburwayi bwa kanseri.

Icyo kiganiro cyabaye mu gihe Uburusiya bukomeje gutera intambwe mu karere ka Donbas muri Ukraine.

Akomoza ku kuba Perezida Putin agaragara mu ruhame mu buryo buhoraho, Lavrov yabwiye televiziyo TF1 ati: "Sintekereza ko abantu bashyira mu gaciro bashobora kubona muri uyu muntu ibimenyetso by’uburwayi runaka cyangwa indwara".

Mu magambo yatangajwe na minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’Uburusiya, yagize ati: "Mushobora kumureba kuri za ’screens’ [za televiziyo], mugasoma mukanatega amatwi imbwirwaruhame [amagambo] ze".

"Mbirekeye umutimanama w’abakwirakwiza ibihuha nk’ibyo nubwo buri munsi haba hari akanya ko gusuzuma uko umuntu agaragara".

Abakora mu butasi bw’Ubwongereza basubiwemo babwira ibitangazamakuru ko Putin yari arwaye bikomeye mu cyumweru gishize.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa