Leta ya Congo irashinja u Rwanda kurasa Kamanyora ho muri kivu y’Amajyepfo ikoresheje imbunda zishinze mu Bugarama
Yanditswe: Monday 08, Dec 2025
Minisitiri w’itangazamakuru muri Congo, Patric Muyaya yatangajeko u Rwanda ruri kurasa muri Kamanyola rukoresheje imbunda iri mu Bugarama ho mu karere ka Rusizi.
Ibi Minisitiri Muyaya yabitangaje akoresheje urubuga rwe rwa X aho yagize ati: "Ibisasu birimo kuraswa bivuye mu Bugarama ho mu Rwanda bikagwa mu bice bya Kamanyola ho mu kibaya cya Rusizi ho mu ntara ya kivu y’amajyepfo. Ibitero bikomeye y’ingabo z’u Rwanda, umubyeyi wa M23, byiyongereye cyane nyuma y’igihe gito hasinywe amasezerano y’amahoro i Washington.
Tujya i Washington twagaragaje ubushake dufite bwo kugera ku mahoro , kuko twifuza guhagarika umubabaro abaturage bacu barimo. Uretse abasivire bahitanwa n’ibi bisasu biririmo no gusenya amashuri, amavuriro, n’inzu z’abaturage.
Ibi byaha by’intambara, ndetse n’ibi bitero bikomeje kwibasira abasivire ababikora bagomba guhanwa."
Nyuma y’aya magambo, Min. Nduhungirehe ku ruhande rw’u Rwanda yahise avuga ko U Rwanda rudafasha M23 yongeraho ko uyu mutwe w’inyeshyamba uri mu mishyikirano na Leta ya Congo kugirango bashakire hamwe umuti w’ikibazo bafitanye.
Nyuma y’aho hasinyiwe amasezerano hagati y’u Rwanda na Congo i Washington, taliki ya 4 Ukuboza 2025, yari agamije guhosha no kurangiza umwuka mubi hagati y’ibi bihugu, ibintu byarushijeho kudogera mu burasirazuba bwa Congo cyane cyane mu ntara ya Kivu y’amajyepfo aho hari kuvugwa imirwano ikomeye cyane hagati y’ingabo z’Uburundi ndetse n’inyeshyamba za AFC/M23.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *