Guverinoma ya Kenya yatangaje ko ikomeje gahunda yo kubaka ikigo kizifashishwa mu kwakira no kwita ku bantu banduye cyangwa bakekwaho kwandura icyorezo cya Ebola, nubwo mbere Urukiko Rukuru rwari rwatanze icyemezo cyo guhagarika uwo mushinga by’agateganyo.
Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara ku wa 30 Gicurasi, Leta ya Kenya yavuze ko ikomeje uwo mushinga ku bufatanye na Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Iki kigo kizagenewe gufasha cyane cyane abaturage b’Abanyamerika banduye cyangwa bakekwaho Ebola baturutse mu bice byibasiwe n’iki cyorezo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo no muri Uganda.
Mbere, Urukiko Rukuru rwa Kenya rwari rwahagaritse ishyirwa mu bikorwa ry’uyu mushinga, ariko nyuma y’ibiganiro byabaye hagati ya Kenya na Amerika, impande zombi zemeranyije gukomeza ibikorwa byo kuwushyira mu bikorwa.
Iki kigo giteganyijwe kwakira Abanyamerika baturuka cyane cyane mu burasirazuba bwa RD Congo, aho Ebola yakomeje kugaragara.
Minisiteri y’Ubuzima ya Kenya ivuga ko gukomeza uyu mushinga bizafasha igihugu kongera ubushobozi bwo gukumira no kurwanya ibyorezo, ndetse bikazamura ubumenyi n’ibikoresho byifashishwa mu rwego rw’ubuzima.
Amakuru atangwa n’inzego zibishinzwe agaragaza ko itsinda ry’inzobere z’Abanyamerika mu kurwanya Ebola ryamaze kugera muri Kenya, aho ritegerejwe gukorera ku kigo cya gisirikare cya Laikipia, mu majyaruguru ya Nairobi, ahateganyijwe kubakwa icyo kigo.
Icyakora, uyu mushinga ukomeje guteza impaka muri Kenya. Abaganga bamwe, imiryango yita ku buzima, abaharanira uburenganzira bwa muntu ndetse n’abaturage basanga kubaka icyo kigo bishobora kongera ibyago byo kwinjiza Ebola mu gihugu. Banibaza impamvu kitubakwa hafi y’ahibasiwe n’icyorezo muri RD Congo aho kukizana muri Kenya, igihugu kitari cyaragaragayemo abarwayi ba Ebola.
Urukiko Rukuru rwa Kenya rwatangaje ko ruzongera gusuzuma iki kibazo ku wa 2 Kamena 2026, kugira ngo hafatwe umwanzuro wa nyuma ku hazaza h’uyu mushinga, harebwa niba ukomeza cyangwa ugahagarikwa hashingiwe ku nyungu rusange z’abaturage.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *