skol
fortebet

Leta ya Nigeria yemeje indege 2 zigomba gukura abaturage bayo muri Ukraine

Yanditswe: Tuesday 01, Mar 2022

featured-image

Sponsored Ad

Guverinoma y’igihugu cya Nigeria yamaze gutegura indege ebyiri zo mu bwoko bwa "Air Peace and Max Air", zigomba gutangira gucyura kuri uyu wa gatatu abaturage b’iki gihugu bari muri Ukraine muri ibi bihe bidasanzwe iki gihugu kirimo.
Minisitiri w’ububanyi n’amahanga, Geoffrey Onyeama, yatangaje kuri uyu wa mbere taliki ya 28 Gashyantare, ko nyuma yo kubonana n’abayobozi b’umutwe w’abadepite muri icyo gihugu, Perezida Muhammadu Buhari yemeje ibikorwa byo gucyura abanya-nigeria muri Ukraine. (...)

Sponsored Ad

Guverinoma y’igihugu cya Nigeria yamaze gutegura indege ebyiri zo mu bwoko bwa "Air Peace and Max Air", zigomba gutangira gucyura kuri uyu wa gatatu abaturage b’iki gihugu bari muri Ukraine muri ibi bihe bidasanzwe iki gihugu kirimo.

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga, Geoffrey Onyeama, yatangaje kuri uyu wa mbere taliki ya 28 Gashyantare, ko nyuma yo kubonana n’abayobozi b’umutwe w’abadepite muri icyo gihugu, Perezida Muhammadu Buhari yemeje ibikorwa byo gucyura abanya-nigeria muri Ukraine.

Biteganyijwe ko ibikorwa byo gukura aba baturage muri Ukraine, bizabera mu bihugu bituranye na Ukraine, mu gihe abaturage bakomeje kwambuka imipaka berekeza mu bihugu bituranyi mu rwego rwo guhunga intambara n’ibitero by’Uburusiya.

Minisitiri kandi yatangaje ko Abanya-nigeria babarirwa mu magana bari guhunga bava muri Ukraine bamwe bakiriwe na ambasade ya Nigeria muri Pologne, Hungary, ndetse na Romania.

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Nigeria avuga ko guverinoma y’igihugu cye yiteguye gucyura abaturage bayo bakava muri Ukraine kubera intambara

Benshi mu banyeshuli bakomoka muri Nigeria bari basabye ubuyobozi bw’igihugu cyabo kubafasha guhunga ibikorwa by’umutekano muke nyuma yaho Uburusiya butangiye kugaba ibitero kuri Ukraine guhera ku wa kane ushize taliki ya 24 Gashyantare.

Ni mugihe Ambasade ya Nigeria yari yasabye abaturago bayo muri Ukraine kurushaho kwitwararika no kwicungira umutekano ndetse bakanagerageza kuva mu bice birimo umutekano muke mu gihe ikibazo gikomeje kwiyongera.

Kugeza ubu Nigeria yamaze gutegura aho abaturage bayo bagomba kuba bashyizwe mu bihugu bari guhungiramo, ndetse Minisiteri y’ububanyi n’amahanga ikaba yagize iti: “twateguye Inkambi itunganyije neza, irimo aho kuryama, ibiryo, gushyushya imyambaro, ndetse n’ubuvuzi ku bimuwe.

Leta ya Nigeria ifashe uyu mwanzuro nyuma yaho habaye imyigaragambyo y’ababyeyi b’abanyeshuri babanya-Nigeria bari muri Ukraine.

Kuri uyu wa mbere, abigaragambyaga bimukiye kuri Ambasade y’Uburusiya i Abuja, basaba amahoro ndetse no guhagarika intambara yatangijwe n’Uburusiya.

Perezidansi ya Nijeria kandi yari yamaganye raporo z’abayobozi babuzaga Abaturage b’igihugu cyabo kuva muri Ukraine bajya mu bihugu bituranyi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa