Leta ya RDC ihamya ko ibiganiro bya Doha bigamije ’kwica AFC/M23’
Yanditswe: Friday 31, Oct 2025
Ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo buhamya ko ibiganiro bya Doha biyoborwa na Leta ya Qatar bigamije kwica ihuriro AFC/M23 rigenzura ibice byinshi mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo.
Ni ko Umuvugizi wa Guverinoma ya RDC akaba na Minisitiri w’Itangazamakuru n’Itumanaho, Patrick Muyaya, yabitangarije mu kiganiro ‘Kivu na Biso’ gitambuka kuri televiziyo y’igihugu, RTNC.
Ibiganiro bya Doha byatangiye muri Werurwe 2025, nyuma y’aho AFC/M23 ifashe imijyi ikomeye mu burasirazuba bwa RDC, irimo Goma muri Kivu y’Amajyaruguru na Bukavu muri Kivu y’Amajyepfo, ikanashyiraho ubuyobozi bwa gisivili.
Tariki ya 19 Nyakanga, Leta ya RDC na AFC/M23 byashyize umukono ku mahame abifasha kugera ku masezerano y’amahoro. Mu ngingo zikubiyemo zirimo guhagarika imirwano, kurekura imfungwa no gusubizaho ubutegetsi bwa Leta.
Ingingo itavugwaho rumwe nyuma y’itangazwa ry’aya mahame ni ugusubiza ubutegetsi bwa Leta mu bice AFC/M23 igenzura kuko Leta ya RDC igaragaza ko iri huriro rigomba gukura abarwanyi bawo mu bice byose by’igihugu, ryo rikagaragaza ko ibyo bitashoboka.
Ihuriro AFC/M23 risobanura ko Leta ya RDC nta bushobozi ifite bwo kugenzura ibice ryafashe, bityo ko hakwiye kubaho amasezerano y’amahoro aryemerera gukomeza kubigenzura mu rwego rw’umutekano n’urwa politiki kuko ribifitiye ubushobozi.
Muyaya yatangaje ko umusaruro w’ibiganiro bya Doha uzaba urupfu rwa AFC/M23 kubera ko Itegeko Nshinga rya RDC cyangwa andi mategeko atemera umutwe umeze nk’iri huriro.
Ati: “Ndangira ngo mbibutse ko ibiganiro biri kubera i Doha ari ibiganiro bibanziriza urupfu rwa M23 na AFC, kubera ko nta nyandiko, yaba Itegeko Nshinga ryacu, ihame rishyiraho umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, yewe n’Umuryango w’Abibumbye byemera umutwe nk’uyu utekereza ko wayobora igice cy’igihugu nk’uko bimeze none.”
Ubutumwa bwa Muyaya bugaragaza ko Leta ya RDC yiteze umwanzuro usenya AFC/M23 mu biganiro bya Doha. Buhuye n’ubwatanzwe na Perezida Félix Tshisekedi tariki ya 30 Ukwakira ubwo yari i Paris mu nama y’umutekano w’akarere ka Afurika y’Ibiyaga Bigari.
Tshisekedi yagize ati: “Ndifuza ko buri mufatanyabikorwa uri hano, buri gihugu, buri muryango mpuzamahanga ko mwashyigikira ishyirwa mu bikorwa ry’umwanzuro wa 2773 w’akanama ka Loni gashinzwe umutekano, mugasaba nta rujijo AFC/M23 kuva mu bice igenzura, n’ingabo z’amahanga zikava ku butaka bwa RDC.”
Mu gihe Muyaya ashinga agati ku mategeko, umunyamakuru Eddy Tshiala yamubajije impamvu Leta ya RDC yemeye kurekura imfungwa isabwa na AFC/M23 kandi zimwe muri zarafunzwe, zikaburanishwa, zigakatirwa hashingiwe ku itegeko y’igihugu.
Muyaya yasubije ko kurekura imfungwa AFC/M23 isaba ari ngombwa kugira ngo na yo irekure iza Leta zikiri mu maboko yayo, ariko ko mu kuzirekura, bitazakorwa mu kivunge, ahubwo ko dosiye ya buri wese izasuzumwa ukwayo.
Ati: “Ndatekereza ko dosiye zose zitazakemurirwa mu kivunge. Tuzasuzuma dosiye ku yindi kugira ngo turebe niba itegeko ritwemerera kurekura uyu n’uriya.”
AFC/M23 yahaye Leta ya Qatar urutonde rw’imfungwa zayo 700 yifuza ko Leta ya RDC irekura. Zirimo abanyamuryango bayo nka Eric Nkuba Shebandu na Safari Bishori Luc bafungiwe i Kinshasa, n’abakekwaho kuba abanyamuryango bayo.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *