Leta ya RDC yakomeje gufunga ibirombe biri mu bice bigenzurwa na AFC/M23
Yanditswe: Wednesday 19, Nov 2025
Ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bwatangaje ko ibikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu bice bigenzurwa n’ihuriro AFC/M23 bitemewe mu kindi gihe cy’amezi atandatu, bityo ko amabuye azabivamo atazajya ku isoko mpuzamahanga.
Iki cyemezo cyatangajwe na Minisitiri ufite mu nshingano ibirimo ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, Louis Watum Kabamba, kigaragaza ko ibirombe 38 byo muri teritwari ya Masisi mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru na Kalehe muri Kivu y’Amajyepfo ari byo byafunzwe.
Leta ya RDC igaragaza ko impamvu yakomeje guhagarika ubu bucukuzi ari uko AFC/M23 n’indi mitwe yitwaje intwaro ikorera mu birombe by’amabuye y’agaciro mu buryo bunyuranyije n’amategeko, ikayacuruza.
AFC/M23 igenzura ibice byinshi mu burasirazuba bwa RDC birimo Rubaha ibitse Coltan nyinshi ku Isi. Abayobozi bayo basobanuye kenshi ko nta ruhare bagira mu bucukuzi, ahubwo ko bikorwa n’abasivili bari basanzwe babikora.
Umuyobozi wa AFC/M23, Corneille Nangaa, muri Gicurasi 2024 yagize ati: "Birabujijwe cyane ku banyamuryango, abayobozi n’abanyapolitiki ba AFC, kimwe n’abofisiye bagize umutwe wa ARC kwivanga cyangwa kugira uruhare mu buryo bumwe cyangwa ubundi, mu bucukuzi cyangwa ubucuruzi bw’amabuye y’agaciro mu bice byabohowe.”
Iri huriro ryanakuye abana mu birombe biri mu bice rigenzura, risaba ba rwiyemezamirimo bakora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro kubahiriza amategeko arengera abana n’abakozi.
Muri Gashyantare 2025 ni bwo Guverinoma ya RDC yafashe icyemezo cya mbere cyo guhagarika ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu bice bigenzurwa na AFC/M23. Gusa ntacyo cyatanze kuko imirimo yarakomeje.
AFC/M23 yakuye abana mu birombe biri mu bice igenzura

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *