Leta ya RDC yarenze ku gahenge gashya katamaze n’umunsi
Yanditswe: Wednesday 18, Feb 2026
Ihuriro ry’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ryarenze ku gahenge gashya kasabwe na Perezida wa Angola, João Lourenço, mu gihe yari umuyobozi w’umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU).
Perezida Lourenço yifuje ko aka gahenge gatangira kubahirizwa kuri uyu wa 18 Gashyantare 2026, mu gihe hakomeje imyiteguro y’ibiganiro by’amahoro bihuza Abanye-Congo.
Tariki ya 13 Gashyantare, Perezida Félix Tshisekedi wa RDC yemeye aka gahenge, ariko ihuriro AFC/M23 ryagaragaje ko ibyo ari ibinyoma kuko iryo tangazo ryasohotse mu gihe ingabo za Leta zari zikomeje kugaba ibitero.
Umujyanama wa Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu bufatanye na Afurika, Massad Boulos, yasabye Leta ya RDC na AFC/M23 kubahiriza aka gahenge, ibitero bya drones bigahagarara.
Gusa nk’uko byagenze no mu bihe byabanje, ingabo za RDC, iz’u Burundi n’imitwe ya Wazalendo, kuri uyu wa 18 Gashyantare byagabwe igitero cya kajugujugu na drones mu bice by’imisozi miremire muri Kivu y’Amajyepfo.
Iki gitero cyabaye imbarutso y’imirwano hagati y’iri huriro n’umutwe witwaje intwaro wa MRDP-Twirwaneho mu gace ka Rwitsankuku na Nyaruhinga.
Ihuriro ry’ingabo za Leta ya RDC ryongeye gutwika inzu z’abaturage mu bice birimo Kalongi na Lubemba. Tariki ya 14 Gashyantare na bwo zatwitse inzu mu midugudu irimo Kalongi, Kalingi na Gakenke, zibyegeka kuri Twirwaneho.
Ingabo za RDC zongeye kugaba ibitero no mu gihe cy’agahenge gashya

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *