skol
fortebet

Leta ya RDC yasabwe guha ubutabera Gen Tshinkobo wiciwe i Goma

Yanditswe: Friday 16, Aug 2024

featured-image

Sponsored Ad

Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yasabwe gusubukura dosiye y’urupfu rwa Brigadier Général Ghislain Mulamba Tshinkobo, wapfiriye mu mujyi wa Goma tariki ya 16 Kanama 2022, kugira ngo we n’umuryango we bahabwe ubutabera.

Sponsored Ad

Umuryango uharanira uburenganzira bw’abana b’abahoze ari abasirikare ni wo watanze ubu busabe, ugaragaza ko harimo uburangare kuba hashize imyaka ibiri n’amezi iyi dosiye itararangira.

Byavugwaga ko Brig Gen Tshinkobo wayoboraga akarere ka gisirikare ka 34, mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, yishwe n’indwara y’umutima, gusa ku rundi ruhande byaketswe ko ashobora kuba yararozwe.

Umuganga wakoze isuzuma ry’umurambo w’uyu musirikare, Alumeti Munyalu Désiré, agaragaza ko yishwe n’uburozi bukaze bwatwitse igifu cye.

Uwaketsweho kumuroga ni Colonel Kahombo Rambo Augustin wari umwungirije ku buyobozi bw’akarere ka gisirikare ka 34 ndetse yahise anatabwa muri yombi.

Umuhuzabikorwa w’uyu muryango, Héritier Mukumbwa Muliyo, yatangaje ko kuva Col Rambo yoherezwa gufungirwa i Kinshasa, nta kindi Leta yakoze kuri iyi dosiye kuko ukekwa atigeze aburanishwa.

Mukumbwa yasabye Perezida wa RDC, Félix Tshisekedi na Minisitiri w’Ingabo, gukoresha ububasha bafite kugira ngo Brig Gen Tshinkobo ahabwe agaciro nk’umusirikare wakoreye igihugu kugeza ku rupfu rwe.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa