skol

Leta ya Uganda yaburiye abagabo bapimisha ADN abana babo

Yanditswe: Tuesday 15, Jul 2025

featured-image

Minisiteri y’Umutekano w’Imbere muri Uganda yaburiye abantu bapimisha ADN bashaka kumenya niba abana barera ari ababo, ko ibisubizo bivamo bishobora kubahungabanya mu gihe baba batiteguye kwakira amakuru mabi.

Umuvugizi w’iyi Minisiteri, Simon Peter Mundeyi, ku wa 14 Nyakanga 2025 yabwiye abanyamakuru ko abantu bipimisha ADN bakomeje kwiyongera muri iki gihugu, kuko mu mezi ya vuba laboratwari z’igihugu zakiriye dosiye 94 z’abashaka kumenya ukuri ku masano.

Mundeyi yasobanuye ko bagiye kwipimisha, 95% ari abagabo bashakaga kumenya amasano bafitanye n’abana, 2% bari abagore, abandi 3% bari abana bakuru bashaka kumenya ababyeyi babo nyakuri.

Ati “Twanabonye abagore 2% bashaka ibisubizo by’isuzuma rya ADN ku bana babo, ndetse 3% bari abana bakuru bazanye ababyeyi babo kugira ngo bapimwe. Bashakaga kumenya niba koko abagabo babareze ari ba se.”

Mundeyi yatangaje ko bitunguranye, byagaragaye ko mu bipimo byose byafashwe, abantu 98% batari bahuje amasano.

Yagize ati “Mu makuru twabonye, ibyavuye mu isuzuma rya ADN 98% byagaragaje ko amasano adahura, bishimangira ubwoba bwa benshi mu miryango bwo kwibeshya ku masano hagati y’ababyeyi n’abana.”

Yagaragaje ko bigoye kwakira ko umwana w’imyaka 15 atari uwawe kandi waramureze kuva akivuka, asaba abagabo kujya bipimisha abana bakivuka kuko ari bwo babasha kwakira amakuru mabi nk’aya, ntabahungabanye cyane.

Ati “Inama ni uko niba abagabo bashaka gusuzuma niba abana ari ababo, bakwiye kubikora abana bakivuka cyangwa se bakiri bato, ntibakererwe ku buryo byabagora kubyakira.”

Ku bagabo bafite imitima yoroshye batinze gupimisha ADN, Mundeyi yabasabye kubireka mu rwego rwo kwirinda ihungabana.

Yagize ati “Inama yanjye iroroshye. Niba udafite umutima ukomeye, nyabuna ntuzipimishe ADN kuko uzarwara indwara z’umutima.”

Mundeyi yasabye abadashobora kwihanganira kubaho badapimishije ADN, ko bajya babanza kuganira n’abajyanama mu buzima bwo mu mutwe kugira ngo babafashe kugenzura amarangamutima yabo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa