skol

Leta ya Uganda yafunze ‘General Isa’ wambuye abanyamahanga amamiliyari

Yanditswe: Wednesday 30, Jul 2025

featured-image

Igisirikare cya Uganda (UPDF) cyatangaje ko cyataye muri yombi umutekamutwe wiyise ‘General Isa’ wambuye abashoramari b’abanyamahanga amamiliyari y’Amashilingi.

Umuvugizi wa Gen Muhoozi Kainerugaba uyobora UPDF, Col Chris Magezi, kuri uyu wa 30 Nyakanga 2025 yatangaje ko uyu mutekamutwe azakurikiranwa mu nkiko hashingiwe ku itegeko.

Yagize ati “Abantu bose bamenyeshejwe ko umutekamutwe ruharwa wiyita ‘General Isa’ yatawe muri yombi n’inzego z’umutekano. Yambuye abashoramari benshi b’abanyamahanga amamiliyari y’amashilingi, yiyita General wa UPDF. Azakurikiranwa mu nkiko hashingiwe ku itegeko.”

Muri Uganda hakunze gufatwa abatekamutwe benshi biyitiriye imirimo itandukanye, aho baha abantu serivisi z’incurano, biyitirira inzego z’igihugu cyangwa se izigenga.

Muri Kanama 2024, Polisi yataye muri yombi Tumusiime Joshua wamenyekanye nka Conrad, wabeshye ko ari nyir’ikigo Twilight Holdings, akagirana amasezerano na Grain Pulse ikwirakwiza ifumbire hirya no hino mu gihugu.

Icyo gihe, Grain Pulse yishyuye Tumusiime miliyoni 12 z’amashilingi kugira ngo ajye ayitwarira ifumbire mu bice bitandukanye bya Uganda, nyuma yo kuyakira aratoroka.

Mu Ukwakira 2024, umusore w’imyaka 27 witwa Francis Tulula na we yatawe muri yombi nyuma y’aho bigaragaye ko amaze igihe kinini atanga serivisi z’ubuvuzi zirimo kubaga, yariyise ‘Dogiteri’ w’umunyamwuga.

Tuluka yahimbye ibyangombwa birimo icyemeza ko yize uyu mwuga, anakorera imenyerezamwuga mu bitaro bya Hoima, aho yishyuwe na Leta agahimbazamusyi ka miliyoni 21,6 z’Amashilingi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa