skol

Liberia yemeye kwakira Abrego ufatwa nka ruharwa mu bucuruzi bw’abimukira muri Amerika

Yanditswe: Monday 27, Oct 2025

featured-image

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zatangaje ko zamaze kwemeranya na Liberia ku kuba yakwakira Umunya-El Salvador, Kilmar Abrego Garcia ushinjwa kuba akora ubucuruzi bw’abimukira binjira muri icyo gihugu mu buryo butemewe n’amategeko wari wanze koherezwa muri Uganda.

Minisiteri y’Ubutabera yatangaje ko Abrego ashobora koherezwa muri Liberia vuba bitarenze tariki ya 31 Ukwakira 2025.

Umucamanza mu Rukiko rwa Maryland, Paula Xinis, yari yahagaritse by’agateganyo icyemezo cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika cyo kohereza Abrego mu kindi gihugu nyuma y’uko atanze ikirego asaba ko yarekurwa agakurwa muri kasho.

Ntabwo haramenyekana niba kumwohereza muri Liberia na byo bishobora kuzagira icyo bihindura ku cyemezo cy’uyu mucamanza.

Abrego wari wanze koherezwa muri Uganda kubera ubwoba bw’uko ashobora kugirirwa nabi ndetse no kugaragaza ko uburenganzira bwe bushobora kutubahirizwa, ashobora kongera kwanga koherezwa muri Liberia.

Liberia yemeje ko yemeye kwakira Abrego nyuma y’ubusabe bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Ni cyo gihugu cya mbere muri Afurika cyemeye kuba cyamwakira nyuma y’uko ubuyobozi butashoboye kumwohereza muri Uganda, Eswatini na Ghana.

Mu bihe bishize uyu mugabo yoherejwe muri El Salvador yibeshyweho ko ari icyihebe nyuma Urukiko rw’Ikirenga rutegeka ko hashakishwa uburyo asubizwa muri Amerika.

Kilmar Armando Abrego yasubijwe muri Amerika muri Kamena 2025 nyuma y’uko yari yoherejwe muri El-Salvador yibeshyweho.

Ku wa Gatanu tariki ya 22 Kanama 2025 mu kirego cyatanzwe gishinja Abrego Garcia ibikorwa bifitanye isano no gufasha abimukira kwinjira mu gihugu mu buryo bunyuranye n’amategeko.

Abanyamategeko be bakomeje gusaba ko yakoherezwa muri Costa Rica aho kuba Uganda kuko ngo icyo gihugu cyiteguye kumwakira nk’impunzi kandi agafashwa mu buryo bwemewe n’amategeko nk’uko inyandiko yohererejwe Amerika binyuze muri Ambasade yayo muri Costa Rica ibisobanura kandi ko byatuma umuryango we ushobora kumusura byoroshye.

Umwimukira Amerika yohereje muri Uganda akanga, Liberia yemeye kumwakira

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa