Impuguke z’Umuryango w’Abibumbye zatangaje ko ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bukomeje gukorana n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR urwanya Leta y’u Rwanda.
Muri raporo iheruka ku makuru yakusanyijwe kugeza tariki ya 30 Nzeri 2025, izi mpuguke zagaragaje ko FDLR iri kugira uruhare mu rugamba rwo kurwanya ihuriror rya AFC/M23 rirwanya Leta ya RDC.
Zagize ziti “Leta ya RDC ikomeje kwishingikiriza VDP/Wazalendo nk’ingabo yifashisha mu gusubiza inyuma AFC/M23 no kwisubiza ibice by’ingenzi. Inakomeje gukorana na FDLR nubwo yemeye kuyisenya.”
Iyi raporo isobanura ko kuva muri Kamena 2025, imitwe ya Wazalendo yifatanya kenshi na FDLR mu gucengera mu bice bigenzurwa na AFC/M23, gutega ibico no gufata ibice bitandukanye mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Imitwe ya Wazalendo ivugwaho gukorana bya hafi na FDLR ni APCLS ya Janvier Karairi ikorera muri Masisi, CMC-FDP ya Dominique Ndaruhutse iba muri Pariki ya Virunga na NDC-R ya Guidon Shimiray Mwissa iba muri teritwari ya Walikale.
Kugira ngo imitwe ya Wazalendo ikomeze kurwana na AFC/M23, Leta ya RDC iha imitwe ya Wazalendo Amadolari ibihumbi 300 buri kwezi binyuze mu buyobozi bw’intara ya Kivu y’Amajyaruguru burangajwe imbere na Gen Maj Evariste Kakule Somo.
Impuguke za Loni zigaragaza ko umuhuzabikorwa w’ingabo za RDC, Wazalendo na FDLR muri Kivu y’Amajyaruguru akiri Col Cyprien Semivumbi Sekololo.
Tariki ya 27 Kamena 2025, u Rwanda na RDC byagiranye amasezerano y’amahoro, byumvikana ko umutwe wa FDLR ugomba gusenywa, ingamba z’ubwirinzi u Rwanda rwashyize ku mupaka zigakurwaho.
Ingabo za RDC zivuga ko zatangiye urugendo rwo gusenya FDLR, zibinyujije mu bukangurambaga zatangiye tariki ya 10 Ukwakira, gusa Leta y’u Rwanda ivuga ko igikenewe ari ibikorwa bidatika, aho kuba amagambo.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *